Izo nkweto ubusanzwe ni iza Nike zo mu bwoko bwa Air Force 1. Zagurishijwe miliyoni 25$, zica agahigo ndetse zikuba inshuro umunani agaciro zari zahawe ku ikubitiro kuko icyo gihe zabarirwaga miliyoni 3$.
Muri izi nkweto harimo izaguzwe amafaranga menshi nka Nike Air Ships zambawe na Michael Jordan zagurishijwe mu Ukwakira umwaka ushize miliyoni 1,47$.
Abloh, umunyamideli wagize uruhare mu guhanga izi nkweto, yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize ku myaka 41 nyuma y’imyaka ibiri arwaye Cancer.
Muri izi nkweto, hari izifite ibice 38 zaguzwe 352.800$, amafaranga yikubye inshuri 23 agaciro k’ibihumbi 15$ zari zahawe mbere.
Umubare munini w’abantu bitabiriye iyi cyamunara ni abo muri Aziya ndetse hejuru ya ⅔ by’abazipiganiye bafite imyaka iri munsi ya 40.
Buri muguru wagurishijwe uri mu gikapu cya Louis Vuitton kiri mu ibara rya Orange.



Ibitekerezo 0