Israel iherutse kohereza indege 100 z'intambara mu Majyepfo ya Liban mu gushwanyaguza ibirindiro by'uwo mutwe byavugwaga ko uri kwitegura kugaba igitero simusiga muri Israel.

Ibi byatumye benshi batekereza ko bishobora kuvamo intambara, yahita igira ingaruka ku giciro cya peteroli ku Isi mu gihe yabangamira urujya n'uruza rwayo, cyane ko Uburasirazuba bwo Hagati bwihariye hejuru ya 40% bya peteroli icuruzwa ku rwego rw'Isi.

Ibi kandi binajyana n'icyemezo giherutse gufatwa na Leta yemewe ya Libya, yatangaje ko ihagaritse icuruzwa rya peteroli ku isoko mpuzamahanga, bitewe n'amakimbirane ifitanye n'indi mitwe bahanganye.

Iyi peteroli ituruka muri Libya icuruzwa cyane mu Burayi, ku buryo ihagarikwa ryayo rishobora guhita rigira ingaruka kuri uwo Mugabane, ushobora guhita ujya ku yandi masoko mu rwego rwo kuziba icyo cyuho.

Uku guhanganira peteroli nke rero nibyo byaba nyirabayazana w'izamuka ryayo, aho byitezwe ko akagunguru kamwe gashobora kugera kuri 85$.

Impungenge ku giciro cya peteroli gishobora gutumbagira mu minsi iri imbere
Impungenge ku giciro cya peteroli gishobora gutumbagira mu minsi iri imbere