Ibisabwa abashaka uburenganzira bwo gutura burundu muri icyo gihugu basabwa byavuguruwe hongerwamo ibirimo kuba hari amafaranga binjiza arenze ayo Umuyapani yinjiza ku mwaka, ubwizigame bw’izabukuru ndetse n’ubumenyi bw’Ururimi rw’Ikiyapani.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka hagaragaye imirongo miremire y’abashakaga gutanga ubusabe mbere y’uko ibiciro bishya bitangira gukurikizwa.

Ibiro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka i Tokyo byatangaje ko hari abategereje amasaha arindwi.

Kuzamuera aya mafaranga ni rimwe mu mpinduka zitandukanye Guverinoma y’u Buyapani iyobowe na Minisitiri w’Intebe Sanae Takaichi yashyize muri politiki y’abinjira n’abasohoka, zigamije gucunga umubare w’abanyamahanga utuye muri icyo gihugu ukomeje kwiyongera cyane.

Nubwo ikibazo cy’abimukira gikomeje kwitabwaho cyane mu Buyapani, abaturage b’iki gihugu bakomeje kugana mu zabukuru ari benshi, ibituma kirushaho kwishingikiriza ku bakozi b’abanyamahanga kugira ngo bazibe icyuho cy’ibura ry’abakozi.

Umubare w’abanyamahanga batuye mu Buyapani warengeje miliyoni 4,12 mu mpera za 2025, bangana n’inyongera ya 9,5% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Mu butumwa yashyize kuri X, Takaichi yavuze ko guverinoma ye izi ko “hari bamwe mu baturage bashobora kugira impungenge cyangwa kumva ko hari akarengane, bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga batuye mu Buyapani ukomeje kwiyongera.

Ati “Mu rwego rwo gukemura izi mpungenge, [guverinoma] iri gukora kugira ngo politiki zayo ku banyamahanga zishyirwe mu murongo, kandi Abayapani n’abanyamahanga batuye muri iki gihugu bose bashobore kubaho batekanye.”

Mbere y’izi mpindukaa, abanyamahanga badafite uburenganzira bwo gutura burundu mu Buyapani bishyuraga Ama-yen 6.000 buri gihe basabaga guhindura icyiciro cy’uburenganzira bwo gutura cyangwa kongera igihe bemerewe kumara muri icyo gihugu.

Kuva ku wa 1 Ukwakira, amafaranga yishyurwa azajya aterwa n’igihe umuntu ashaka kumara mu gihugu, guhera ku Ma-yen 10.000 ku mezi atatu cyangwa munsi yayo, kugeza ku Ma-yen 75.000 ku myaka itanu cyangwa irenga.

Abifuza uburenganzira bwo gutura burundu basabwa kandi kuba bafite amafaranga ahamye binjiza angana cyangwa arenze impuzandengo yo mu Buyapani.

Amakuru aheruka gushyirwa ahagaragara muri Nyakanga agaragaza ko mu 2024 impuzandengo y’amafaranga urugo rwinjiza yari miliyoni 5,75 z’Ama-yen (arenga miliyoni 53 Frw).

Gutura mu Buyapani biri kwemererwa umugabo bigasiba undi
Gutura mu Buyapani biri kwemererwa umugabo bigasiba undi