Israel yatangije iyi ntambara nyuma y'uko Umutwe wa Hamas wari umaze kugaba igitero muri Israel, cyahitanye abarenga 1,200.

Agace ka Gaza karimo ubucucike buri hejuru bw'abaturage, ibituma muri rusange umubare w'abahitanwa n'ibisasu by'Ingabo za Israel uba uri hejuru.

Israel yakunze kunengwa cyane ku gukoresha imbaraga z'umurengera mu gihe yabaga iri kurwanya abarwanyi ba Hamas, ndetse yakunze gushinjwa no kurasa ibikorwaremezo by'abaturage, benshi bakahasiga ubuzima.

Kugeza ubu hari icyizere cy'uko iyi ntambara ishobora gushyirwaho akadomo cyane cyane biturutse ku biganiro by'impande zombi, cyane ko zagaragaje ubushake bwo guhagarika iyi ntambara.

Gusa ku rundi ruhande, Israel ikomeje kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, aho kuri ubu iri kwibanda mu gace k'Amajyepfo, ahari harahungiye abaturage benshi bongeye gusabwa guhunga nanone kuri iyi nshuro berekeza mu bice by'Amajyarugu byahindutse amatongo, dore ko ari byo byabereyemo intambara ikomeye yanamaze igihe kinini.

Abarenga ibihumbi 40 bamaze kwicwa n'ibitero Israel ikomeje kugaba mu gace ka Gaza
Abarenga ibihumbi 40 bamaze kwicwa n'ibitero Israel ikomeje kugaba mu gace ka Gaza