Trump avuga ko ababazwa cyane n’inganda zikora imyenda zo muri Amerika, zimwe zatangiye kwimura ibikorwa byazo mu bindi bihugu.

Avuga ko bibabaje ngo kuko ari akazi k’abanyamerika bari kujyana ahandi, ndetse hamwe bikajyanwa mu bihugu bitubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Akomeza yerekana ko bidakwiye ko Abashinwa n'Abayapani bakomeza kwinjiza ibicuruzwa byabo muri Amerika kubera uburangare bw'inganda zo muri Amerika, yanga gukora ibicuruzwa bihagije abaturage kandi bihendutse, n'inganda zihari aho gukorera mu gihugu zigashaka kujya gukorera hanze.

Trump ngo naramuka agize amahirwe agatorwa,azagarura iyo mirimo banyazwe ibe iy’Abanyamerika.

Trump wifuza ibikoresho by’umwimerere wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika asa n’uwivuguruza kuko ubugenzuzi bwakozwe bwasanze ibikoresho bye byinshi byarakorewe hanze ya Amerika.

Byagaragaye ko karuvati hafi ya zose ndetse n’amakoti ye byakorewe mu Bushinwa.

Si ibyo gusa kuko n’uruhererekane rw’amashati yambara yaguzwe mu Bushinwa na Bangladesh no mu bindi bihugu biciriritse.

Robert Lawrence, umwarimu muri Kaminuza ya Harvard aherutse kubwira CNN ko atari ibikoresho bya Trump wenyine bigurirwa hanze kuko n’ibicuruzwa bigaragara mu nzu y’imideri y’umukobwa we izwi ku izina rya Ivanka Trump Fashion birimo inkweto, amakanzu, amasakoshi n’ibindi usanga byaraguriwe hanze.

Ubusanzwe ibihugu bitanu by’ingenzi Amerika iranguramo imyambaro ni u Bushinwa, u Buhinde, Vietnam, Pakistan na Mexique.

Lawrence avuga ko nta mwambaro n’umwe wakorewe muri USA wasanga mu nzu y’imideli ya Ivanka Trump Fashion ndetse ko imyambaro 354 mu yo umukobwa we acuruza yakorewe mu Bushinwa.

Mu Kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa CNN umwaka ushize, Trump ntiyahakanye kuba yambara imyenda yakorewe mu Bushinwa. Yagize ati “Ntacyo mpisha. Ni kenshi navuze ko karuvate zanjye zikorerwa mu Bushinwa. Biragoye kubona umwambaro ukorerwa muri iki gihugu.”

Trump avuga ko naramuka atowe azongera imisoro ku myambaro ituruka mu Bushinwa no muri Mexique; aho azongeraho hagati ya 35 na 45%.
.

Imyenda myinshi ya Trump ikorerwa mu Bushinwa
Imyenda myinshi ya Trump ikorerwa mu Bushinwa