{Kuri iki Cyumweru, Dominique de Villepin yabeshyuje amakuru yari amaze igihe mu itangazamakuru ko yaba yakuyemo kandidatire ye mu matora ya Perezida, akashyira hamwe na Nicolas Sarkozy.
}

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters avuga ko uyu mugabo wigeze kuba Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’u Bufaransa, kuri ubu ugeze kure yegeranya imikono y’abantu 500 kugira ngo yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida w’igihugu, yaba afite gahunda yo kubihagarika akifatanya na Nicolas Sarkozy.

Abicishije ku rubuga nkoranyambaga Twitter, yagize ati: “Kwishyira hamwe n'abandi ntago biri mu mishinga ubu nk’uko byahoze”. Yakomeje avuga ko urugendo rwo kubona imikono y’ingenzi arukomeje.