Ubuyobozi bwa Havana, umurwa mukuru wa Cuba, bwabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko bamwe mu bazarekurwa barimo abagombaga kuzamara umwaka mu buroko, biganjemo abasanganywe ibibazo by’uburwayi n’ibindi bibazo byihariye nk’izabukuru. Abafungiwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, kimwe n’imfungwa za politiki ntabwo bazarekurwa.

Mu bazarekurwa kandi harimo n’abana bari mu nsi y’imyaka 20 bari bafungiye ibyaha bitaremereye.

Ubuyobozi bwa Havana buvuga ko abafungiwe kwica, guhotora, gucuruza ibiyobyabwenge n’ibindi byaba bikomeye batazarekurwa.

Papa Francis aheruka mu gihugu cya Cuba mu mwaka wa 2012, icyo gihe yari umukaridinali, yari aherekeje Papa Benedigito XVI.