Aya matora, azwi nka “midterms”, arimo guhatanira imyanya yose 435 yo mu Mutwe w’Abadepite n’imyanya 35 muri 100 ya Sena. Hari kandi gutorwa abaguverineri n’abandi bayobozi mu ntara zitandukanye.

Aba-Républicains ba Trump bafite ubwiganze mu mitwe yombi. Aba-démocrate barashaka kongera imyanya bafite kugira ngo babwambure, bityo barusheho kugira ijambo mu miyoborere y’igihugu.

Aba-démocrate baramutse batsindiye ubwiganze muri umwe muri iyo mitwe cyangwa yombi, bashobora gukomereza Trump inzira yo kwemeza imishinga y’amategeko ye. Bashobora kandi kongera igenzura kuri Guverinoma no gutangiza amaperereza ku bikorwa bya Perezida n’abo bakorana.

Ku ba-Républicains, kugumana ubwiganze byafasha Trump gukomeza gukorana n’Inteko imushyigikiye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ze.

Ibyumba by’itora byabanje gufungurwa muri Vermont, ibindi bice by’Igihugu bikurikiraho. Abaturage bamwe bari baramaze gutora mbere y’umunsi nyirizina, hakurikijwe uburyo bwemewe mu ntara zabo.

Mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza i Washington, Trump yibasiye abakandida b’Aba-démocrate, abagaragaza nk’abafite ibitekerezo bikabije kandi bashobora guteza igihugu akaga.

Ku rundi ruhande, Barack Obama wahoze ayobora Amerika yavuze ko abaturage benshi barambiwe ibyo babona mu banyapolitiki kandi bifuza impinduka. Yari amaze ibyumweru ashyigikira abakandida b’Aba-démocrate mu ntara z’ingenzi.

Uretse gutora abayobozi, abaturage bamwe baratora ku bibazo birimo gukuramo inda n’uburyo bwo gusoresha abaturage. Muri California, harimo icyifuzo cy’umusoro ku mutungo w’abaherwe.