Ibi birori by’iminsi ibiri byatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Gashyantare 2019 muri Iriba Bar and Terrace ya Kigali Marriott, byahawe izina rya ‘Coffee Xperience’.
Abakunzi b’ikawa mu ngeri zose bagize umwanya wo gusogongera ubwoko butandukanye bw’izitegurwa na Kigali Marriott Hotel ifatanyije na Question Coffee, imigati ifite impumuro y’ikawa itegurwa n’iyi hotel na ‘liqueur’ zikorwa mu ikawa n’uruganda 1000 Hills Distillery.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa muri Kigali Marriott Hotel, Alyson Hayes, yatangarije IGIHE ko ari ku nshuro ya kabiri bagize igikorwa nk’iki, aho cyateguwe nyuma yo kubona ko uburyo abantu bakiriye kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ikawa uba mu Ukwakira buri mwaka.
Ati “Ikawa n’ikinyobwa gikomeje gutera imbere mu gihugu kandi ubwiza bw’ihingwa mu Rwanda buri hejuru ari nacyo gikomeje gutuma yaba Abanyarwanda n’abanyamahanga bishimira kuyinywa. Igikorwa nk’iki rero ni uburyo bwihariye Kigali Marriott yifashisha mu guhuriza hamwe abakunzi bayo bafatanyije nibigo bitimo Question Coffee na 1000 Hills Distillery”.
Hayes kandi yakomeje avuga ko ‘Coffee Xperience’ batekereje kuyitegura muri iki gihe u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya Kawa kuva ku wa 13-15 Gashyantare 2019, aya akaba ari amahirwe ku bifuza gukomereza ibirori mu mpera z’icyumweru.
Igikorwa cya ‘Coffee Xperience’ kizasozwa ejo tariki ya 16 Gashyantare kiba guhera saa ine za mu gitondo kugeza saa cyenda z’amanywa.














Amafoto: Muhizi Serge

Ibitekerezo 0