Iki gikorwa cyiswe Apertivo, iri zina rikaba rikomoka ku ijambo ‘aperire’ ry'Ikilatini, risobanura ' kubanziriza cyangwa gutangirira'. Ni ukuvuga ko ibinyobwa n’amafunguro yatanzwe byatumye amazi yuzura akanwa mu gihe abantu bari bategereje ifunguro nyamukuru.

Amandazi akozwe mu muceli azwi nka Arancini, uruvange rw’ibinyobwa birimo Negroni Sbagliato, ni bimwe mu byari byateguriwe abashyitsi bari banahishiwe ubundi bwoko bwinshi bw’amafunguro anurira.

Si ibi gusa ariko kuko haba hari n’inyama z’ubwoko bwos, imboga, imbuto byose bifasha igifu kwitegura ifunguro naryo ry’umwihariko.

Iki gikorwa kiba hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbili z’umugoroba, gitegurwa na Cucina Restaurent ya Kigali Marriott isanzwe ifite umwihariko wo gutegura amafunguro afite inkomoko mu Butaliyani.

Aperitivo cyari igikorwa cyihariye kigamije gufasha umubiri kwitegura kwakira amafunguro anurira
Aperitivo cyari igikorwa cyihariye kigamije gufasha umubiri kwitegura kwakira amafunguro anurira
Aya mafunguro n'ibinyobwa byatumye abantu baryoherwa n'umugoroba wabo
Aya mafunguro n'ibinyobwa byatumye abantu baryoherwa n'umugoroba wabo
Cyabereye muri Cucina Restaurant ya Kigali Marriott isanzwe izwiho gutegura amafunguro afite inkomoko mu Butaliyani
Cyabereye muri Cucina Restaurant ya Kigali Marriott isanzwe izwiho gutegura amafunguro afite inkomoko mu Butaliyani
Hari  Arancini, imboga n'imbuto bitandukanye
Hari Arancini, imboga n'imbuto bitandukanye
Kigali Marriott ihora ishishikajwe no gutuma abayigana bizihirwa bakagira ibihe bitazasibangana
Kigali Marriott ihora ishishikajwe no gutuma abayigana bizihirwa bakagira ibihe bitazasibangana