Iyari Kiliziya ya Ntarama yari yahungiwemo n'Abatutsi yahindutse indiri y'ubwicanyi bumwe burenze ukwemera, ha handi abagore batwite bakorewe amarorerwa utapfa kwemera, abasaza bakicwa nabi cyane.

Mukabukizi Angelique ni umwe mu bari muri iyo kiliziya ariko uyu munsi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora asigara wenyine kuko abana be bose, umugabo we, abavandimwe n’ababyeyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byabaye bibi kurushaho ubwo umwana we yari ahetse bamumutemeye mu mugongo, bamwica urupfu rw’agashinyaguro, nawe bimusigira ibikomere bikomeye byaba ibyo ku mutima no ku mubiri.

Kurokoka kwe ni urugendo uyu mubyeyi agerageza gusobanura rimwe ukumva bitabaho ariko ukabyemezwa n'inkovu za ntampongano n'imihoro bamutemaguye umubiri wose, na n’ubu zikigaragara.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 32 ubwo Jenoside yabaga, iyo akuganirira ayo mateka ayabara nk'ayabaye ejo kabone nubwo hashize imyaka 30 Jenoside yamusize iheruheru ibaye.

Ubwo Jenoside nyir’izina yashyirwaga mu bikorwa ku wa 07 Mata 1994, Mukabukizi yari agiye mu murima, agarurwa n’umwana w’umuturanyi wamubwiye ko yumvishe ko abantu babwiwe kuguma mu rugo, na we agaruka mu rugo ategereza urwaje, kuko icyabaga cyose mu gihugu na mbere hose Abatutsi bicwaga kandi batazi n’iyo bigana.

Mukabukizi yari yarakomotse mu miryango yakuwe za Byumba izanywe mu Bugesera mu myaka yo hambere, we n’abandi bari batuye mu cyahoze ari Segiteri ya Ntarama hafi ya segiteri zirimo iya Nyakibungo na Kanzenze.

Nyakibungo na Kanzenze ni ho haturukaga ibitero byinshi byazaga kubica.

Jenoside igitangira nta Mututsi wongeye gusubira iwe, bavaga mu rugo rumwe bajya mu rundi, abagabo bakajya gukumira ibitero birwanaho bareba ko bwacya kabiri.

Ati “Njye natwaraga amabuye mu gitenge nkayaha abasore badufashaga gukumira abicanyi.”

Abatutsi bo muri ibyo bice barwanishaga intwaro gakondo birwanaho nk’amabuye, amacumu n’ibindi ariko bari bahanganye n’imbunda imwe urasa arasa isasu rimwe rigahitana benshi.

Byarakomeye Mukabukizi na bamwe bo mu muryango bahunga berekeza ku kiliziya bashaka ubuhungiro ari nako abenshi bagenda bapfira mu nzira kubera ayo masasu babamishagaho.

Mukabukizi wari watandukanye n’abana be yongera guhura na bo, umwe yari yahunganywe na nyirasenge undi ari kumwe na nyirakuru.

Yafashe umwana muto wari ufitwe na muramukazi we kugira ngo narira aze kumuha ibere, undi afata wa wundi mukuru wari ufitwe na nyirakuru.

Mukabukizi ati “Ku kiliziya twahasanze abari barahahungiye. Twahise twinjiramo turi abantu benshi noneho abaturasaga bagera inyuma y’ikiliziya. Bari bafite udusuka batangira kurimbura amatafari yacyo bakajya bayatera mu bantu barimo imbere. Njye nabyiganaga njyamo imbere kuko natekerezaga ko ari ahatagatifu ntawahakorera ibyo nahaboneye.”

Akimara kugeramo yinjiriye kuri Alitari (ahamwe padiri ahagarara yigisha) igitero cyaraje, uwari mu gitero cyari kibakurikiye witwaga Juvin (Yuvini) ahita abwira abo bari bari kumwe ati “mube muretse tutikora mu nda. Umuhutu n’Umuhutukazi nibavemo berekane irangamuntu” batangira kwica kuva mu gitondo kugera umunsi uciye ikibu.

Ati “Bakivuga ko Abahutu bagomba gusohoka nanjye natangiye kwiyoberanya kugira ngo nanjye nsohokane na bo. Kubw’ibyago mu bicanyi nabonyemo uwari unzi kwiyoberanya biba birangiriye aho, ndyama kuri Alitari barica, baratema ndi aho barushye bajya guhindura [imyenda].”

Iyi kiliziya ya Ntarama yiciwemo Abatutsi benshi bari bayihungiyemo
Iyi kiliziya ya Ntarama yiciwemo Abatutsi benshi bari bayihungiyemo

Ubwo wa mwana mukuru we bari bamutemanye na nyirasenge na nyirakuru, abantu benshi bapfuye ariko hakirimo n’abazima abicanyi batabonye.

Mukabukizi yafashe wa mwana muto aramuheka basohoka mu kiliziya barahunga “aho hose huzuye imirambo tugenda tunyerera mu maraso tujya kwihisha munsi ya segiteri.”

Bwarakeye abicanyi barakomeza barica ariko Abatutsi bihisha mu bihuru nyuma bigera ku wa 18 Mata 1994. Abatutsi bari mu bihuru by’aho hafi bamenya amakuru ko abicanyi bagiye kubashoramo imbwa zikabashakisha, barahava bajya mu gace ka Cyugaro (ubu ni mu Murenge wa Ntarama) ariko naho babasangayo bari kubarasa.

Ati “Twahungiye mu rufunzo rw’Igishanga cya Rucahabi. Haraturokoye bihagije ku buryo twahise CND.”

Mukabukizi Angelique yasigaye wenyine, Jenoside yamumazeho abana be bose, umugabo, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe
Mukabukizi Angelique yasigaye wenyine, Jenoside yamumazeho abana be bose, umugabo, ababyeyi, inshuti n'abavandimwe

Ku manywa mu rugo hari mu rufunzo nijoro bakavamo bakajya imusozi gushaka ibyo kurya.

Ku wa 30 Mata 1994 Mukabukizi na bagenzi be abicanyi barabavumbuye, abenshi bari kumwe barabatema we akizwa n’uko yabeshyaga ko ari Umuhutu, nyuma uyu mubyeyi n’abandi bari kumwe b’Abahutu, abicanyi babashoreye bavuga ko babashyiriye umusirikare ngo wari kuri segiteri ya Ntarama.

Ni urugendo rwarimo iyicarubozo bakubitwa, babashinyagurira, bigera aho bagera kuri segiteri ya Ntarama, aho wa musirikare witwaga Nyabuhene yari ari.

Ati “Uwo wari udushoreye witwaga Uwimana yahise abwira uwo musirikare ko abo twari kumwe abazi ko ari Abahutu bo mu Gatenga (i Kigali) ariko avuga ko aka kagore (aha yavugaga njye) katuyobeye batangira kunkubita. Haje umwana aravuga ngo uwo mugore ni uwa wa mugabo.”

Kuba uwa wa mugabo byari bivuze ko “data bamwishe. N’umugabo wanjye bamwishe uwo munsi. Kugeza ubu sinzi aho ari, ariko data we ndahirwa kuko naramushyinguye ari muri uru rwibutso.”

Ati “Bankubise inkoni mu mutwe mpita ngwa hasi. Nagwiriye urubavu ngira ngo ntagwira umwana. Iyo nkoni ni yo mperuka no kumva bankase mu musaya w’iburyo n’umwana banyiciye mu mugongo numva arira rimwe. Namaze akanya nsinziriye.”

Mukabukizi yarakangutse asanga, umubiri wose bamutemaguye, avirirana, arikomeza ajishura umwana yari ahetse kuko yari yamaze gupfa, asanga bamukubise ubuhiri mu mutwe, banamukase mu ijosi.

Ati “Ubwo urubyaro rwari runshizeho. Nakomeje kugenda nshaka Umuhutu uwo ari we wese ngo anyice wenda Imana ntizamubareho icyaha kuko sinumvaga icyo nsigariye.”

Ubwo abayobozi batandukanye bari bakurikiye ubuhamya bwa Mukabukizi wamazweho abe na Jenoside yakorewe Abatutsi
Ubwo abayobozi batandukanye bari bakurikiye ubuhamya bwa Mukabukizi wamazweho abe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yagarutse ku matongo aho bari batuye ahasanga musaza we muto na we bamutemye ijosi ariko batarihwanyije, bamukase n’ikirenge “ambwira ko ashonje nanjye musaba kwihangana kuko nanjye natewe inkota icyenda ntacyo namumarira.”

Ati “Inyota yaranyishe kubw’Imana mbona imvura iraguye amazi akajya agwa ku bimene by’ibibindi ngize ngo ndanywa biranga kubera ko nari natemwe mu musaya sinabashaga kumira, ndayakaraba numva ndahembutse.”

Wa musaza we baciye ikirenge yavuye aho ku itongo ryabo ajya muri rwa rufunzo, ahasanga mukuru we amubwira ko yasize Mukabukizi mu rugo, bugorobye uwo musaza we mukuru aza kuhamukura.

Ati “Muri urwo rufunzo haguye abana benshi kuko bari buzuye, no mu mugezi wa Akagera ari benshi mbese utareba. Aho nabayemo iminsi mike nyuma tubwirwa ko Inkotanyi zaje.”

Nubwo bababwiraga ko Inkotanyi zifite “imirizo nk’iy’imbwa” n’ibindi byo kuzisebya ntacyo byari bibwiye uyu mubyeyi kuko yashakaga icyamwica na cyane ko yari asigaye wenyine.

Bahuye n’Inkotanyi, baba mu nkambi i Nyamata, ku bw’amahirwe make nyina na we arapfa kubera ingaruka za Jenoside. Hari ku wa 31 Gicurasi 1994.

N’agahinda kenshi Mukabukizi agaruka i Ntarama, ha handi yashatse umwica aramubura, arongera arisuganya, akabifatanya no gusenga, uyu munsi aracyariho, ni we wasigaye abara inkuru y’abe, ndetse uwatanze itegeko ryo kumwica no kumwicira abe yaramubabariye.

Uyu munsi ashimira Inkotanyi n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, agasaba urubyiruko gufata neza igihugu kuko kibitse amateka menshi atifuzwa na rimwe ko yakwisubiramo.

Mu gushaka kumenya umubare w’abe yabuze muri Jenoside Mukabukizi yagerageje kubara abo yabuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ageze kuri 75 “numva ndananiwe ndekera aho kuko twapfushije abantu benshi cyane.”

Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi barenga 5000 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi barenga 5000 mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo abarenga 5000
Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rushyinguwemo abarenga 5000

Amafoto: MoYA