Ni ubutumwa Amb Karabaranga yatanze ubwo yari mu kiganiro cyiswe ‘Igicaniro’ cyagarukaga ku mateka yaranze u Rwanda, akageza ku ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iki kiganiro cyabaye ku wa 22 Mata 2024, giteguwa na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal, Amb Karabaranga yerekanye ko abantu bakwiriye kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, bigakorwa abakuru bigisha abakiri bato amateka, bagatozwa gukunda igihugu hakirikare.

Uyu muyobozi kandi yakanguriye abakiri bato gufatira urugero ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bagaharanira icyiza no gufata inshingano bakiri bato cyane ko ari bo bayobozi b’ejo hazaza.

Amb Karabaranga yerekanye ko kwibuka ari uguha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kwerekana ingaruka z’urwango, anashimira abarorokotse ku budaheranwa bagaragaje muri iyi myaka 30.

Uyu muyobozi yashimangiye ko igihugu gikomeje gushyira imbaraga muri gahunda zo guhangana n’ihungabana n’izindi ngaruka zatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, hubakwa igihugu gishingiye ku bumwe n’ubudaheranwa.

Umuyobozi ushinzwe Ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika na Sahel, Lt. Col. Angeline Kamanzi yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uko yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa.

Yerekanye uburyo amacakubiri afite imizi mu myaka ya kera, agaruka ku marangamuntu yabaga ashingiye ku moko bizanywe n’abakoloni.

Yavuze ko ibyo byose byamizwe bunguri ndetse bihabwa intebe n’ubutegetsi bwakurikiyeho, hakageragezwa Jenoside, ndetse mu 1994 umugambi karundura ugashyirwa mu bikorwa, abarenga miliyoni bakahasiga ubuzima.

Perezida wa IBUKA Sénégal, Dr Rwogera Munana Yves, yashimye ubufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal mu gutegura ku nshuro ya mbere iki kiganiro cyiswe ‘Igicaniro’, agaragaza akamaro ko kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe hirindwa ihungabana.

Muri iki kiganiro kandi abarimo Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bizwi nka ‘Hopital Principal’ biherereye i Dakar Sénégal, Col Dr. Serigne Modou Ndiaye na bagenzi be barimo Cpt Dr. Karim Pouabizan na Rebecca Helcom batanze ikiganiro kigaruka birambuye ku buzima bwo mu mutwe.

Basobanuriye abitabiriye amakuru yose ajyanye n’ihungabana, ibimenyetso byaryo n’uko abagize icyo kibazo bitabwaho mu gufasha gukira ibikomere no kurinda uko ihungabana ryahererekanywa n’abakomoka ku bahuye na ryo.

Amb Karabaranga ubwo yari akurikiye ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda cyatanzwe mu kiganiro 'Igicaniro'
Amb Karabaranga ubwo yari akurikiye ikiganiro kigaruka ku mateka yaranze u Rwanda cyatanzwe mu kiganiro 'Igicaniro'
Lt. Col. Angeline Kamanzi atanga ikiganiro
Lt. Col. Angeline Kamanzi atanga ikiganiro
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yasabye ubufatanye mu guhangana n'abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nkana
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga yasabye ubufatanye mu guhangana n'abapfobya ndetse bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi nkana
Lt. Col Angeline Kamanzi akurikiye ibiganiro
Lt. Col Angeline Kamanzi akurikiye ibiganiro
Col Dr. Serigne Modou Ndiaye ushinzwe ishami ry'ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Hopital Principal by'i Dakar yerekanye uko ihungabana rifata, ibimenyetso byaryo, n'uko abarifite bahanwa

Abitabiriye ikiganiro cyiswe 'Igicaniro' cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Sénégal baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo n'uko ubuzima bwo mu mutwe bwitabwaho
Abitabiriye ikiganiro cyiswe 'Igicaniro' cyateguwe na Ambasade y'u Rwanda muri Sénégal baganirijwe ku ngingo zitandukanye zirimo n'uko ubuzima bwo mu mutwe bwitabwaho
Perezida wa IBUKA Sénégal, Dr Rwogera Munana Yves yerekanye uburyo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bifasha kuvura ibikomere
Perezida wa IBUKA Sénégal, Dr Rwogera Munana Yves yerekanye uburyo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe bifasha kuvura ibikomere