Ni impuruza yatanze kuri uyu wa 20 Mata 2023 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyateguwe n’Ambasade y’u Rwanda mu Misiri.

Amb CG Munyuza yerekanye uburyo imvugo z’urwango zabibwe mu Banyarwanda igihe kirekire, ibyatumye Jenoside ishyirwa mu bikorwa, icyakora uyu munsi ibyabaye mu myaka 30 ishize ubu byagarutse ndetse bibera mu gice kimwe.

Ati “Muri abo bari kugira uruhare mu bwicanyi barimo abo mu mutwe wa FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yerekanye ko abo bicanyi bahunganye ingengabitekerezo ya Jenoside muri Congo, nyuma y’imyaka 30 iyo ngengabitekerezo ikaba yaratangiye guteza ibibazo.

Yerekanye ko igiteye impungenge ari uko aho kurwanya ikibi, ubutegetsi bwa Kinshasa bwabakiriye bukabinjiza mu gisirikare cy’igihugu, FARDC nk’aho nta cyabaye.

Ati “Abagirwaho ingaruka nubwo bwihuze ni Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda. Ndavuga ibi kugira ngo ngaragarize Isi uburyo hari abari kugirwaho ingaruka n’ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abambari babwo.”

Intego kuri Amb CG Munyuza n’abandi bashyigikiye ukuri ni ugutanga impuruza mbere y’uko andi mahano nk’aya Jenoside yagira ahandi aba. Ati “intego ni ugushyira imvugo ya 'Ntibizongere Ukundi' mu ngiro.”

Mu kumvikanisha ububi bwa Jenoside, Amb CG Munyuza yagarutse ku buhamya bwigeze gutangwa n’uwari ufite imyaka itandatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ni umubyeyi w’abana babiri, wagaragaje ibihe bibi yanyuzemo.

Icyo gihe hari ku wa 15 Mata 1994, ubwo uwo mwana n’ababyeyi be barimo nyina wari utwite bari bahungiye muri imwe muri kiliziya zo mu Rwanda. Umwana yabonye abicanyi n’uko bicaga abandi abona ko abari guhigwa bari Abatutsi.

Mu marira menshi, agahinda n’ubwoba yagize ati “Mumbabarire irya none sinzongera kuba Umututsi n’umunsi wa rimwe.”

Ibyo yabivugaga nyina wari wihishe hafi aho yumva umwana we arira, na we arangurura n’ijwi rifite ikiniga ati “Mumbabarire ndabasabye mureke ndebe niba umwana wanjye agihumeka uw’abazima.”

Abo bicanyi bahise bahindukira babona aratwite, bamusubizanya ijwi rya kinyamaswa bati “Reka tuze tukubage ahubwo, ndetse turebe uko umwana w’Umututsi ukiri mu nda aba ameze.”

Ntibazuyaje ku byo batekerezaga, baramubaze. Birumvikana uwo mubyeyi yahise apfa ndetse n’umwana yari atwite.

Ibyo bikorwa wa mwana w’umukobwa w’imyaka itandatu areba, ikirenze ibyo bibera mu cyitwaga inzu y’Imana.

Uyu mwana nubwo yarokotse Jenoside yamusize iheruheru imusigira ihungabana, imutwara ababyeyi bose n’abavandimwe.

Icyakoze uyu munsi yarakuze nubwo bitamubuza guhora yibuka abe n’Abanyarwanda muri rusange bahowe uko bavutse, Amb CG Munyuza akagaragaza ko mu gihe nta gikozwe ayo mahano ashobora kongera kuba muri RDC.

Amb CG Munyuza agaragaza ko nubwo u Rwanda rwabuze abarenga miliyoni k’ubw’amaherere, atari rwo rwahombye gusa, ahubwo ari Isi muri rusange bijyanye n’akamaro umuntu ayigirira.

Ati “Abo bari bafite ibyiringiro, inzozi bifuzaga kugeraho, bafite impano zitandukanye ndetse n’ibisubizo byinshi by’ibibazo Isi ifite.”

Yagaragaje ko buri munsi Abanyarwanda baharanira kubyaza umusaruro ubushobozi bwabo kubw’icyiza, akerekana ko uko abantu bose bandikaga ko u Rwanda rwabaye umuyonga ndetse rutazongera kuzanzamuka ukundi, Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo batataye icyizere.

Abanyarwanda bakomeje gutwaza, uyu munsi ibivugwa ku Rwanda bikaba bitandukanye kure n’ibyaruvugwagaho mu myaka 30 ishize.

Ati “Mu gihe uyu munsi tuzirikana abacu, twibuka imbwirwaruhame n’imvugo by’urwango byifashishijwe mu kuroga benshi na mbere ya 1994. Abahawe ubwo burozi bahindutse abicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yibukije ko ibyo byose byabereye mu maso y’Umuryango Mpuzamahanga wishe amatwi ukanga kumva imiborogo y’Abatutsi bicwaga, icyakoze Abanyarwanda biganjemo urubyiruko rwari ruyobowe na Perezida Paul Kagame bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi amahoro arahinda.

Yavuze ko u Rwanda rwari umuyonga ubu rwongeye kugaruka ibuntu ndetse uyu munsi ubumwe n’ubudaheranwa “ni zimwe mu nkingi mwamba zo kwiyubaka k’u Rwanda kugeza aho rugeze uyu munsi.”

Ati “Twigiye ku mateka yacu ababaje. Hejuru y’ibyo twahisemo kubabarira mu guhangana n’urwango. Icyakora hari abagize uruhare muri ayo mabi bacyidegembya, ubu bakaba bacumbikiwe n’ibihugu bitandukanye. Tugomba gukorera hamwe kugira ngo bazanwe ubutabera butangwe.”

Uyu muyobozi yongeye kugaruka ku bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikozwe n’abayigizemo uruhare n’inshuti zabo.

Yavuze ko ubu bari gushaka uko bigira abere abarokotse bagahiduka abanyabyaha, bigakorwa hifashishijwe imiyoboro itandukanye irimo n’imbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko u Rwanda ruhora rushaka icyiza cyazanira amahoro Isi, ndetse rutazahwema gusaba ibihugu n’ababituye kwifatanya na rwo mu kurwanya imvugo z’urwango zashingira ku cyo ari cyo cyose, kugira ngo ibyabaye bizakomeza kuba amateka iteka.

Yerekanye ko u Rwada rusaba umuryango mpuzamahanga gushyiraho amategeko ahana ibyaha byose bifite aho bihuriye na Jenoside, rukanasaba ko mu bihugu bitandukanye hashyirwaho ibimenyetso byo kwibuka no kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside, ashimira ibyamaze kubikora.

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku guharanira ko Jenoside itazongera ukundi
Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku guharanira ko Jenoside itazongera ukundi
Dr Frederick Golooba-Mutebi ni umwe mu batanze ikiganiro
Dr Frederick Golooba-Mutebi ni umwe mu batanze ikiganiro
Hafashwe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Hafashwe umwanya wo kuzirikana inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Abadipolomate  batandukanye n'inshuti z'u Rwanda baje kwifatanya na Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, kwibuka
Abadipolomate batandukanye n'inshuti z'u Rwanda baje kwifatanya na Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, kwibuka