Ibi yabitangaje mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyari cyateguwe n’Ubuyobozi bw’Ivuriro rya Legacy Clinics ku wa 30 Mata 2024.
Ni ubutumwa yagarutseho ubwo yagaragazaga uko abashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi hari ubwo bazana inzitwazo nyinshi ziyiha ishingiro, ihanuka ry’indege yari ikuye Habyarimana muri Tanzania ikaba urwitwazo ruhatse izindi.
Kuri iyi nshuro Col (Rtd) Bashabe yerekanye ko ari inzitwazo z’abagoreka amateka nkana, ko hari hakenewe imbarutso iyo ari yo yose.
Ati “Nka Agatha Kanziga iyo aza kuba agenda nko mu isambu ye, wenda akarumwa n’inzoka agapfa, Jenoside na bwo yari kuba. Buriya n’iyo Agatha aza kumanuka Buranga agapfa Abatutsi bari gupfa igihugu cyose. Kiriya gihe byasabaga imbarutso iyo ari yo yose. Imbarutso yabaye indege.”
Yagaragaje ko uretse ibyo, Abatutsi bishwe inshuro nyinshi bazira ubusa, atanga urugero rwo mu 1973 ubwo Habyarimana yahirikaga ku butegetsi Grégoire Kayibanda na bwo Abatutsi bakicwa nyamara batari banazi igihugu kirwana n’ikindi.
Ati “Muri abo bombi nta Mututsi wari urimo ariko abagizweho ingaruka ni Abatutsi. Ko Umuhutu yari yivaniyeho undi kandi Umututsi we yabiguyemo ate? Urabona ko [uko kwitwaza indege] ari ikinyoma.”
Yerekanye ko iby’amoko n’ibindi byatandukanyije Abanyarwanda, byazanywe n’abazungu, i bagamije gucamo ibice Abanyarwanda.
Yashingiye ku magambo Mwalimu Julius Nyerere yagaragaje ko mu Rwanda nta moko abaho bijyanye n’uko igihugu cyari giteye.
Yashingiraga ku kuri gusanzwe, aho nta bantu baba batandukanye mu bwoko ngo bavuge ururimi rumwe, bature ku misozi imwe bavanze, ahubwo ko iyo ayo moko aza kuba ahari bagombaga kuba batandukanye kuri byose.
Ati “Ababaye nko muri Uganda mwamfasha kubyumvikanisha. Hariya haba Abatooro, Abagande, Abanyoro n’andi moko menshi cyane. Mu gice cya Bunyoro haba hari n’ururimi rw’Ikinyoro, mu Batooro hari Igitooro n’ibindi.”
Yakomeje ati “Nk’uko Nyerere yabibajije, nimumbwire ahantu mu Rwanda mwasanga igice cy’Abahutu, icy’Abatutsi n’icy’Abatwa (Hutu Land, Tutsi Land, Twa Land) ibyo ntaho biri nta n’aho byabaye. Ni ubwoko bumwe. Ni Abanyarwanda.”
Icyakora yerekanye ko mu Rwanda ari ho Jenoside yakoranywe ubukana bukomeye kabone nubwo nta byatandukanyaga Abanyarwanda.
Yagaragaje ko bifitanye isano n’imyaka 100 yari ishize abazungu ba mbere bakandagiye mu Rwanda, imyaka bashyizemo imbaraga mu gutangukanya Abanyarwanda, babwirwaga n’ubutegetsi bubi bwakurikiyeho umugambi wa Jenoside ushyirwa mu bikorwa.
Ni ibihe byajyanye no gutegura Jenoside mu byiciro bitandukanye birimo no kwambura abantu ubumuntu, ku buryo uzabwirwa kwica Umututsi azumva ari kwica inyamaswa mbi idakwiriye kuba mu bantu.
Ati “Mwese muzi inyenzi n’inzoka. Inyenzi ni inyamaswa yanduye n’iyo uyikandagiye nta kibazo rimwe na rimwe bitera. Icya kabiri ni akanyamaswa kazi kwihisha kukabona bikagorana.»
Yavuze ko kwita Abatutsi utyo, byari bisobanuye ko abacengezaga amatwara mu baturage yo kwica Abatutsi bagombaga no kwibuka ko Abatutsi bari bazi kwishisha ariko abishi basabwaga kubashakisha uruhindu ngo babarimbure.
Ati « N’iyo bigiye muri Bibiliya abantu barabyumva. Imana yaremye Adamu na Eva nta cyaha, abihera n’igiti kiriho imbuto ariko anabaha amategeko yo gukurikiza […]. Iyo nzoka yaje kureba Eva iramwoshya ibyakurikiye murabizi. Kuva ubwo inzoka yabaye umwanzi uhoraho w’ikiremwamuntu kugeza uyu munsi. Abatutsi urabafashe ubise inzoka. Unagaragaza ko ari abanzi ndetse bagomba kumarwaho.»
Byageze aho abantu bumva ko kwica Abatutsi ari ukwica izo nyamaswa zose zifatwa nabi cyane, Col (Rtd) Bashabe akagaragaza ko nyuma y’ibyo hagombaga gukurikiraho kuyitegura kugira ngo ba bantu bambuwe ubumuntu bamarweho, ndetse bishyirwa mu bikorwa, icyakoze Inkotanyi zitabara umugambi wo kumaraho Abatutsi utaragerwaho.
Yagaragaje ko urubyiruko rwari rurangajwe imbere na Perezida Paul Kagame rwahagaritse Jenoside, yibutsa ko abayihagaritse icyo gihe bakanabohora u Rwanda ubu bari kujya mu za bukuru.
Yasabye urubyiruko gukomereza aho abo bari bagejeje kuko « igihugu ari mwe kiri mu biganza ubu. »
Ni ingingo yashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa Legacy Clinics, Jean Malic Kalima wavuze ko uyu munsi abakiri bato bafite inshingano zo kuburizamo icyiciro cya nyuma cya jenoside.
Ati « Ni icyiciro cyo kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi byaje mu isura nshya binyuze ku ikoranabuhanga. Abakuze ntacyo tutaberetse, turi gutega zivamo ubu ni ahanyu. Ibyo bigomba kujyana no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera , kuko ibyo yatugejejeho ntawe utabizi. »




















Amafoto: Nezerwa Salomon


Ibitekerezo 0