Yabigarutseho ubwo Abanyarwanda baba mu Birwa bya Maurice n’inshuti z’u Rwanda barenga 150 bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyabereye muri African Leadership College, Kaminuza yo muri iki gihugu ariko inafite ishami mu Rwanda.

Ashingiye ku mateka ashaririye yaranze u Rwanda no ku buhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Gobin yagaragaje ko kugira ngo ubutabera butangwe, abagize uruhare muri Jenoside bacyihishahisha bagomba gushyikirizwa inkiko bakaryozwa amahano bakoze.

Uyu muyobozi kandi yerekanye inshingano urubyiruko rufite mu guhangana n’ingangabitekerezo ya jenoside kuri ubu iri kwimakazwa mu isura nshya bijyanye n’ikoranabuhanga, cyane ko ibimenyetso byerekana ko nta gikozwe isaha n’isaha jenoside yakongera kuba ahari ho hose.

Ashingiye ku ngingo y’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa, Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Veda Sunasse yagarutse ku buyobozi ntagereranywa burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, bwagerageje guhuza Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yari imaze kuba mu gihugu.

Uyu muyobozi ashingiye ku byo yiboneye mu myaka ibiri n’igice amaze mu Rwanda, yavuze ko yahakuye amasomo atandukanye yigiye ku Banyarwanda, arimo ubumwe, ubwiyunge, ubudaheranwa, ubumuntu ndetse n’ubuyobozi bufite intego.

Sunasse agendeye kuri ibyo yabonye biboneka hake ku Isi, yavuze ko ikigo abereye umuyobozi kizakomeza gufata mu mugongo u Rwanda ndetse no gufatanya mu kubaka ejo hazaza hashingiye ku gutahiriza umugozi umwe.

Mungarurire Didas wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ariko unafite inshingano zo kureberera inyungu z’u Rwanda mu Birwa bya Maurice yavuze ko Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibihe byiza byo gusubiza amaso inyuma Abanyarwanda bakareba iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Mungarurire yakomeje avuga ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bikwiriye kuba isomo bitari ku Banyarwanda gusa no ku bandi bose, kugira ngo abatuye Isi babeho mu buryo bwubaha uburenganzira bwa buri wese.

Mininisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Birwa bya Maurice akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Maneesh Gobin yasabye ko ibihugu byafatanya n'u Rwanda mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bacyihishahisha

Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Veda Sunasse yijeje ko iki kigo ayoboye kizakomeza gufata u Rwanda mu mugongo
Umuyobozi Mukuru wa African Leadership University, Veda Sunasse yijeje ko iki kigo ayoboye kizakomeza gufata u Rwanda mu mugongo
Abanyarwanda baba mu Birwa bya Maurice bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyarwanda baba mu Birwa bya Maurice bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mungarurire Didas wari uhagarariye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ariko unafite inshingano zo kureberera inyungu z’u Rwanda mu Birwa bya Maurice yerekanye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Birwa bya Maurice cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu Birwa bya Maurice cyabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka
Mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'Abanyarwanda baba mu Birwa bya Maurice hacanywe urumuri rw'icyizere
Mu gikorwa cyo kwibuka cyateguwe n'Abanyarwanda baba mu Birwa bya Maurice hacanywe urumuri rw'icyizere
Hasomwe kandi ubutumwa bw'icyizere bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi
Hasomwe kandi ubutumwa bw'icyizere bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi