{Abasore bashaka ubutunzi mbere y’urukundo, bakunze kunengwa kudaha umwanya uhagije abakunzi babo, intonganya zishingiye ku cyizere gike, guca inyuma abakunzi babo, kutagisha inama no kutemera kuzigirwa n’abakunzi babo, n’ibindi. }

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bagaragaje ko bahinduye gahunda ku birebana no guhitamo abo bazarushingana, kuko abasore bafite amafaranga batakibashitura nk’uko bensi babyibwira, ahubwo bashiturwa n’abafite urukundo.

Iyo ubajije abasore benshi bageze mu myaka yo gushinga urugo impamvu batarashaka cyangwa se badafite abakobwa bakundana, bavuga ko bagomba kubanza gushaka ubutunzi nk’imodoka, amafaranga n’ibindi iby’urukundo bikaza nyuma kuko nta butunzi bigoye guhabwa urukundo.

Bikunze kumvikana mu mvugo igira iti “Iyo ufite inyama, imbwa ziragukurikira.”

Aha baba bashaka kuvuga ko nta mukobwa ushobora gutega amatwi umusore udafite amafaranga, nyamara ngo iyo ayafite abakobwa baramwishyira bityo gahunda yo gutereta ntibe ikigoranye.

Ikindi ngo iyo ufite amafaranga make ariko ukaba waragize amahirwe yo kugira umwari mwiza wegukana, uhorana ubwoba kuko abasore bakurusha ubutunzi baba bashobora kumugutwara isaha iyo ariyo yose.

Bamwe mu bakobwa ntibemeranya n’iyi mitekerereze y’abasore yo gushaka ubutunzi mbere y’urukundo. Abakobwa baganiriye na Igihe barahindurirwa amazina muri iyi nkuru nk’uko babidusabye.

Uwitwa Uwera w’imyaka 26 y’amavuko, atuye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Uwera yagize ati: “abahungu basigaye bafite ibintu utamenya byo kumva ko wabakunda kubera ibyo bafite. Njye iyo uje kuntereta ufite ibya mirenge mbanza kukwibazaho, kuko ushobora kuba wanyibeshyeho ko nagushidukira kubera ibyo utunze uba waje urata. Ubutunzi bwawe ntibugura umutima w’umuntu rwose."

Mugeni w’imyaka 24 nawe yunze murya mugenzi we agira ati “Akenshi iyo ukundanye n’umusore utunze byinshi aragusuzugura, ntaha agaciro urukundo rwanyu ahubwo yumvako ahari muri kumwe kuko yabishatse ari nk’impuhwe yakugiriye zo kugutuza mu butunzi bwe. Njye sinshyigikira gukundana n’umusore ufite byinshi, ndashaka wawundi ufite duke cyangwa udafite na kimwe ariko ufite umutima ukunda by’ukuri. Bene uwo iyo mukundanye mugatangirana ubuzima agatera buri ntambwe agufite, aranakubaha kandi ahora agufitiye icyizere.”

Ingabire ni umugore umaze imyaka 8 ashatse. Yashakanye n’umugabo we umugabo akorera ibihumbi 120, ingabire nawe ahembwa ibihumbi 10o nta nzu bagiraga yo kubamo ahubwo barakodeshaga.

Uyu munsi bafite inzu biyubakiye ku Kimironko mu Karere ka Gasabo, bafite imodoka imwe yo mu bwoko bwa Toyota RAV4, abana babo babiri biga ku ishuri rya La Colombiere.

Ingabire yagize ati «Abantu tugira imyumvire y’uko umugabo ari we ugomba gutunga urugo kandi koko nibyo kuko nta n’umukobwa wifuza gukundana n’umusore bazashakana akajya kumwicisha inzara. Gusa ntabwo umugore ari uwo kwicara ngo ahabwe, nonese ubwo twaba twigira iki?”

Yakomeje agaragza ko bisakwiye ko abakobwa bicara bagahuma amaso y’imitima bagasigara bategereje kureba umusore ufite amafaranga kuko amafaranga si yo yubaka urugo, ahubwo hubaka urukundo amafaranga akaza yunganira kuko na yo iyo adahari burundu urukundo ruravangirwa.