{Tariki 8 Werurwe wari umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe umugore n’umukobwa, ni imwe mu matariki ishimisha abagore n’abakobwa.}
Nk'uko twagiye tubitangarizwa nabo ariko by’umwihariko twasuye ihuriro ry’abakobwa batabashije gusoza amashuri bo mu murenge wa Kinyinya, aho ubuyobozi bubaha icyizere cyo gufashwa.
Ubwo IGIHE yageraga ku Murenge wa Kinyinya twasanze abo bari babukereye, ibyo byaduteye kubegera no kuganira nabo batuganirira uko bakira uyu munsi mu mitima yabo ndese n’icyo batekereza ku gaciro gahabwa umukobwa n’umugore.
Uyu Murenge ni umwe mu mirenge yihaye intego zo kuzamura urubyiruko kuko ngo arirwo mbaraga z’Igihugu, ndetse ngo niyo mizero y'ejo hazaza by’umwihariko iterambere ry’umwana w’umukobwa.
Aba bakobwa bafite ikibazo cy’uko batabashije gusoza amashuri yisumbuye ariko n’ubwo ikibazo gihari muri bo basanga bafite umumaro munini mu iterambere ryabo ndetse n'iry’Igihugu muri rusange, ku buryo ngo bifuza uwabatera inkunga bakiga n’imyuga maze bakiteza imbere cyane ko ngo n’ubwo batarabona inkunga bafite icyizere cy’ejo habo heza.
“Twe twiyemeje guhuriza hamwe urubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wacu rutabashije kwiga kaminuza, kugira ngo turebe ko babona ubufasha bakaba bakwiga imyuga n’ikindi cyabafasha kwiteza imbere ku buryo badahera mu macumbi yabo gusa iminsi ikicuma ntacyo bakora, kandi dufite ikizere cyabyo kuko ubu tumaze kubona umuterankunga wa mbere ariwe "Never Again” Ibi ni ibyavuzwe na Emiliene ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umugore mu rubyiruko rwa Kinyinya.
Kutabasha gukomeza amashuri yabo bituruka kumpamvu zitandukanye ariko zirebana n’amateka mabi y’Igihugu cyacu nk'uko Emiliene yakomeje abituganirira, ati:”Harimo abana bibana bakimenya mu buzima bwabo bwaburi munsi, ndetse ugasanga hari n’ubwo umwana areberera undi muvandimwe we, hari abafite imiryango ariko idafite ububasha bwo kubarihira ishuri.
Mutuyimana Aline ni umwe muri aba bakobwa batabashije gukomeza amashuri , afite imyaka cumi n’umunani yize umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye gusa, ubwo yaganiraga na IGIHE.com yadutangarije ko kuriwe yishimiye cyane uyu munsi ndetse ngo amaze icyumweru cyose awutegereje kuko ngo ari ishema kuri we na bagenzi be.
Mutuyimana yakomeje avuga ko kuba Guverinoma y’u Rwanda irimo abagore n’abakobwa benshi birashimishije, ati: "Numva twarahawe uburenganzira kuko ubushobozi bwo turabusanganywe".
Tuyishime Lucie nawe n’umwe mu rubyiruko rwari aho nawe yadutangarije ko uyu munsi ari imbarutso yo gutekereza ku bubasha bafite bwo kwiteza imbere, ndetse ko ngo bizeye neza ko umurenge wabo ubitayeho, ibyo rero ngo bibaha icyizere cy’ejo hazaza heza kabone n’ubwo bacikirije amashuri.

Uyu mwari yadutangarije ko aramutse agize amahirwe yabona ikintu cyatuma akorera Leta ku buryo buri muntu abigiramo inyungu, ndetse ngo iyo abona Leta ifite abagore benshi kandi batanga umusaruro mu mikorere yabo, yumva bimunejeje ku buryo ari ishema kuri we nk’umukobwa ndetse n’ikimenyetso cy’umusanzu w’umutegarugori mu gihugu.
Ubwo baganiraga n’ushinzwe amasomo muri uyu murenge yabahaye icyizere ko Umurenge ugiye kubibafashamo bihagije bagashobora kugira umurimo bakwikorera ubabeshaho.
Foto:Frank

Ibitekerezo 0