{Ndinumukiza Jean Bosco, umusore w’imyaka 20 y’amavuko wiga mu ishuri ryigisha imyuga mu karere ka Gicumbi (VTC Gicumbi), avuga ko yari yaratojwe kwanga abo badahuje ubwoko ariko kubera amasomo yo guharanira amahoro arimo kugenda abyigobotora.

Ndinumukiza uvuka mu Mudugudu Gashiru, Akagari ka Gishambashayo, Umurenge wa Rubaya Akarere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru avuga ko yaje kwiga muri iki kigo umutima we uboshywe n’amacakubiri yari yarakuye aho akomoka.

Uyu musore avuga ko mu gace k’iwabo hagaragara ivangura rishingiye ku moko, aho nta Muhutu washoboraga kwegera Umututsi cyangwa Umututsi apfe kwisanzura ku Muhutu.

Avuga ko yakuze azi ko agomba kwishisha abo badahuje ubwoko, ndetse yagira n’icyo abakorera akumva ari nko kugikorera inyamaswa.

Agira ati:”Iwacu wasangaga hari amakimbirane, buri kimwe cyose ukagikora usa n’ugikorera inyamaswa”.

Ndinumukiza yavutse mu muryango w’abana batandatu ubu bakaba basigaye ari babiri kuko abandi baguye muri Congo, aho bari barahungiye. Avuga ko aho yagereye muri iki kigo akinjira mu itsinda ryigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge yasobanukiwe ko umuntu ari nk'undi.

Agira ati:”Ibyo nari naratojwe n’ingengabitekerezo nakuye iwacu mu giturage byagiye binshiramo, kubera kuganira n’abandi bakansobanurira iby’ubumwe n’ubwiyunge”.

Uyu musore avuga ko yaje gusanga ibyo yari yarashyizwemo ntaho bihuriye n’ukuri, ngo kuko benshi mu bana bamubazaga kwegera yabasanze ku ishuri akabona babanye neza nta kibazo bafitanye ndetse yagira n’ikibazo mu myigire ye akaba ari bo baba aba mbere mu kumusobanurira.

Ndinumukiza ubu usigaye ari Perezida w’itsinda ryigisha amahoro, ubumwe n’ubwiyunge muri iki kigo, avuga ko yumva umutima we warabohotse kugeza ubwo asigaye ajya mu giturage iwabo agasobanurira abakifitemo ibitekerezo bibi ko bagomba kubireka bakagerageza kurebera abantu bose mu ndererwamo imwe.

Uyu musore avuga ko n’ubwo muri iki kigo biga umwaka umwe azataha hari byinshi yungutse ku birebana n’ubumwe n’ubwiyunge ku buryo yumva n'aho azajya hose azajya agerageza gusangiza bagenzi be ibitekerezo byiza yifitemo.

Itsinda riharanira amahoro, ubumwe n’ubwiyunge muri VTC Gicumbi, ryashinzwe n’urubyiruko rwo muri aka Karere rwavuye mu itorero mu mwaka w'2009, aho bari bafite inyota yo gukunda igihugu no guharanira icyagiteza imbere.

NdinumukizaJean Bosco wiga ibijyanye no gukanika imodoka muri VTC Gicumbi
NdinumukizaJean Bosco wiga ibijyanye no gukanika imodoka muri VTC Gicumbi

Mu bikorwa bitandukanye by’iri tsinda rigenda ribiterwamo inkunga n’imiryango imwe n’imwe itegamiye kuri leta irimo ikigo mpuzamahanga cy' ubushakashatsi IREX.