{Hariho ibintu byinshi bishobora kugufasha guhitamo ibara ry’irangi ryo ku nzara (vernis/nailpolish). Aha twavuga ibihe (seasons), uruhu, imyambaro, amarangamutima, n’ibindi. }

Nk’uko tubikesha allwomenstalk.com, benshi bavuga ko ibara risigwa ku munwa (rouge a levres/lipstick) rikubera ari naryo ryakubera kurisiga ku nzara nubwo bitakunda ku mabara nk’umuhondo, icyatsi, umwura n’ubururu.

IGIHE yakusanyije ibintu 8 bishobora kugufasha mu gihe ugiye guhitamo ibara ry’irangi usiga inzara zawe:

1. Uko uruhu rwawe rusa

Uko uruhu rwawe rusa nicyo kintu cya mbere ukwiye kwitaho. Uruhu rw’inzobe ruberwa cyane n’amabara nk’umukara, ikigina (chocolat), ubururu bufashe, n’ayandi. Uruhu rw’imibiri yombi iberwa n’abara atukura mu buryo butandukanye naho uruhu rwirabura rukaberwa n’abaraba yose muri rusange.

2. Ibara ry’imyambaro

Kuri iyi ngingo biragoye kugira ibara ryemezwa kuko zimwe mu nzobere mu by’imyambarire zivuga ko ibara ry’irangi ryo ku nzara ridakwiye na rimwe kugira aho rihurira n’iry’imyenda mu gihe hariho abandi bavuga ko kujyanisha inzara n’imyenda ntacyo bitwara. Muri rusange rero, buri muntu ahabwa rugari gusiga ibara ashaka yaba irijyanye n’imyambaro ye, inkweto, cyangwa isakoshi; cyangwa se iryitaruye.

3. Uko wisize (maquillage/makeup)

Niwisiga ibirungo byinshi, jya wirinda gusiga inzara zawe amabara asakuza. Kuko uko kujyanisha gukabije cyangwa se gusa n’umukororombya bituma ugaragara nk’umwana kandi wari umukobwa w’inkumi cyangwa umudamu wiyubashye.

4. Ibigezweho

Niba uri umuntu ukunda kurimba no kujyana n’ibigezweho, uko biri kose uzahitamo icyo usiga inzara zawe bitewe n’ibigezweho. Muri iyi minsi amabara ari gukoreshwa cyane ni umwura (mauve), ubururu butandukanye, iroza (naryo rifite amoko menshi atandukanye), umukara, ndetse na corals/coreaux (ibara rijya gusa orange).

5. Aho ugiye

Ukwiye gutekereza ku munsi, impamvu, aho ugiye mu gihe ushaka gusiga inzara zawe. Niba ugiye gutembera bisanzwe cyangwa se usohokanye n’inshuti, ntakibazo wasiga amabara bitewe n’uko uyakunda ndetse n’uko usa.

Niba ugiye ku kazi, mu nama n’ahandi wahurira n’abantu biyubashye ni byiza gusiga amabara yoroheje. Niba ugiye kugirana ibihe n’umukunzi wawe cyangwa se indi gahunda uri bwitabire mu ijoro, umutuku niryo bara rikubereye muri icyo gihe. Uramutse udakunda umutuku cyangwa se wifuza guhindura wakoresha amabara asa na zahabu ndetse n’umuringa (gold and silver).

6. Ibihe

Mu bihe by’ubukonje hakoreshwa amabara yijimye, naho mu gihe cy’ubushyuhe ushobora gukoresha amabara atandukanye cyane cyane abengerana.

7. Uko inzara zawe ziteye

Nyuma yo kuzirikana ibi byose twavuze haruguru, ukwiye no kureba imiterere y’inzara zawe. Niba ufite inzara za mpandenye (square nails), ni byiza kwirinda amabara yoroheje cyane.

8. Amarangamutima ku mabara

Iyi ngingo irasa n’ivuguruza izindi zose. Ushobora gusanga hari aho itegeko rikubwira ko ibara ukunda ritakubereye bitewe n’uko usa, ariko inzara ni izawe. Ufite uburenganzira busesuye bwo kuzisiga ikikunejeje utitaye ku byo wambaye, uko usa, uko inzara zawe ziteye, aho ugiye, uko ikirere kimeze, n’ibindi.

Ushobora no gusanga hari ibara wakundaga ryaranakuberaga ariko wenda kuko hari umuntu waguhemukiye yararikundaga ugahitamo kutazongera kurisiga wirinda yuko ryagira ibihe runaka rikwibutsa.

Amarangamutima y’umuntu nayo ni kimwe mu bishobora kugena amabara ari bwambare cyangwa se ayo asiga inzara. Iyo umuntu ababaye akenshi yikundira ibintu byijimye, iyo afite akazi kenshi akunda ibituje naho iyo afite umwanya munini w’ikiruhuko cyangwa se yishimye akunda amabara asakuza (couleurs piquantes).

Gusiga amabara arenze rimwe cyangwa se arimo ibishushanyo, akenshi bikorwa n’abakobwa b’abangavu (adolescents), abahanzi, cyangwa se aberekana imideri.