{Impaka ku bijyanye no kugona zihoraho, aho bamwe baba bibaza niba ari uburwayi cyangwa ari ingeso. Benshi bibaza niba kugona ari indwara yaba ikunze kwibasira abagabo cyangwa niba ari inenge bavukana nyuma y’aho bigaragariye ko umubare munini w’abagona ari abagabo.}
Abahanga mu mibanire y’ abantu banemeza ko ibi bishobora kuba intandaro y’ amakimbirane hagati y’ abashakanye aho usanga umugore ashobora guhora yinubira urusaku ruterwa n’ umugono w’ umugabo we bigatuma atabasha gusinzira, yewe rimwe na rimwe bikanatuma habaho gutandukanya ibyumba.
Urubuga wikipedia.org ruvuga ko ahanini kugona atari indwara, ahubwo ari inenge ituruka ku gukoranaho kw’ utuyoboro tw’umwuka duherereye mu muhogo tuba twumagaye (la vibration des tissus mous respiratoires).
Uru rubuga kandi rukomeza ruvuga ko kugona bikunze guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo umunaniro ukabije, kunywa inzoga, umubyibuho ukabije ndetse n’imiti imwe n’imwe.
Byumvikane ko abagabo aribo bibasirwa cyane ahanini kuko ari nabo babonkamo umubare munini w’abanywa inzoga ku gipimo cyo hejuru akaba ari na bo bakunze gukora imirimo ivunanye ituma batahana umunaniro ukabije.

Imibare itangwa na wikipedia igaragaza ko 60% by’abagabo barengeje imyaka 40 y’amavuko bagona nyabyo, naho 40% by’abagore barengeje iyi myaka bakaba bagona gahoro cyane.
Gusa ngo uko imyaka yiyongera, nyiri ukugona nawe arushaho gukaza umurego kugeza agize imyaka 70.
Mu myaka 20 ishize, ibipimo bigaragaza ubwiyongere bw’abagona, bigaraza ko abagore nabo basigaye bagona hafi ku rugero rumwe n’abagabo kuko ngo batagitinya kunywa inzoga n’itabi ndetse akaba ari na bo bakunda kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Bijya bibaho ko n’abana bato bagona, ndetse ahanini umwana ugona akunze no kugira ibibazo byo gushiduka kenshi mu ijoro rimwe.
Umwana nk’uyu (cyangwa se umuntu mukuru ugona ariko ushiduka kenshi mu ijoro), biba byiza iyo ajyanwe kwa muganga agasuzumwa kuko kugona birimo no gushiduka bishobora kuba ikimenyetso cy’indwara z’ubuhumekero.
Bumwe mu buryo bwo kwirinda kugona harimo kutaryamira umugongo ahubwo ukuryamira inda cyangwa urubavu, kwirinda inzoga n’itabi cyane cyane nijoro, no kwirinda imiti isinziriza.

Ibitekerezo 0