{Iyo uganiriye n’abantu batandukanye bamwe bahamyako hari akazi gasuzuguritse ndetse katapfa gukorwa na buri wese, abandi ariko si ko babibona kuko hari abahanya ko akazi kose gatunze nyirako kaba kiyubashye}.

Mu baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hari bamwe mu Banyarwanda b’igitsina gabo batoranya imirimo batagendeye ku bushobozi bwabo, ahubwo bibanda ku byo umuco gakondo ugenderaho.

Urugero, ni gake umuntu abona umugabo w’Umunyarwanda akora aho batunganyiriza inzara n’umusatsi (salon de coiffure) ku bagore, cyangwa ubugororangingo (massage). Abakunze gukora bene aka kazi mu Rwanda usanga ari abakomoka mu bihugu byo hanze nka Congo, Uganda cyangwa ahandi.

Ibyo byatumye Umunyamakuru wa IGIHE yegera bamwe mu basore, ababaza impavu batajya bitabira imirimo nk’iyo kwita kumisatsi yabagore, gukorera umuntu mu iduka n’ibindi.

Muri abo benshi batangaje ko kwirirwa bakora mu mutwe w’umuntu umunsi wose ari umurimo utari uwa abagabo, babona ari umurimo wohereje ukwiriye abagore kandi babona usuzuguritse ku mugabo.

Shema Patrick, we ni umukanishi yavuze y’uko umugabo wese ategerezwa gukora akazi kamusaba ingufu, cyangwa imbaraga zindi zo mu bitekerezo zitandukanye n’iza kigore.

Ku rundi ruhande, abagabo bakora mu ma salon n’aho bacururiza (supermarkets) bavuga y’uko nta mwuga uba ugenewe abagore cyangwa abagabo by’umwihariko. Baravuga ariko ko habaho akazi nko kwita ku bana, kuba umwarimu mu mashuri y’incuke byo bigenewe abagore kubera urukundo baba bafitiye abana.

Mutijima Albert ukora muri salon de coiffure mu Mujyi wa Kigali we aravuga yuko akora imisatsi y’abagore kandi akanabikunda. Yongera ho ko abikora atari ukubera ko aribyo yashakaga gukora ahubwo ko ari ukubera kamuhemba kandi ayo mafaranga ahembwa ashobora kuyabyazamo undi musaruro.

Mutijima yakanguriye abandi basore ababwira y’uko hatigeze haba akazi gasuzuguritse mu gihe kaguha amafaranga, kandi kakazaba kazakugeza kubyo wifuza. Avuga kandi ko abasore bo mu Rwanda benshi biyumva bakaba banifuza kugira akazi gahambaye cyane kandi bose baba batujuje ibya ngomba (amashuri) banafite ubushake buke mu kwiga iyindi mirimo.

Yagize ati: ”Birababaje kubona Abanyamahanga aribo baza bakabyigira mu Rwanda igihe gito bakanagira n’icyo bimarira”.

Muri iki gihe abantu benshi bahamya ko umuntu atagombye kumva ko afite ubwisanzure n’umwanya wo gutoranya umurimo ashaka gukora, kuko ibihe bihinduka buri gihe, kandi akenshi umuntu akisanga akora ibyo atigeze yiga. Aha rero umuntu yakwibaza koko niba hari akazi gasuzuguritse ndetse n’akandi kiyubashye.