Ni inyandiko zitari zarigeze zishyirwa ahagaragara, zikubiyemo ubuhamya bugaragaza urundi ruhande rw'ubuzima bw'uyu mugabo wayoboye Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 kugeza ubwo yitabaga Imana ku wa 21 Mata 2025.
Zashyizwe ahagaragara ku wa 24 Ugushyingo 2026, mu gitabo cyiswe ‘The Private Diary of Pope Francis’, cyasohotse mu ndimi eshanu mu bihugu 94.
Iki gitabo cyateguwe na Cardinal Víctor Manuel Fernández, umwe mu bantu bari hafi ya Papa Francis, kigaragaza ko hari igihe uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika yahuye n'ibigeragezo bikomeye mu buzima bwe bwo mu buryo bw'umwuka, kugeza ubwo avuga ko yabonye Satani n'irembo ry'ikuzimu.
IGIHE yabegeranyirije ibintu 10 by'ingenzi bikubiye muri izi nyandiko.
1. Hari hashize imyaka irenga 30 azandika
Papa Francis yatangiye kwandika aka gatabo ku wa 20 Ukuboza 1992, ubwo yari Umwepiskopi wungirije wa Buenos Aires muri Argentine, igihugu akomokamo.
Icyo gihe yari akizwi ku mazina ye ya Jorge Mario Bergoglio, kuko izina rya Francis yarifashe amaze gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika mu 2013.
Yakomeje kwandika muri aka gatabo mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwe, birimo ubwo yari Arikiyepiskopi wa Buenos Aires, ubwo yitabiraga amatora y'Abapapa n'ubwo yari amaze kugirwa Papa.
Inyandiko ya nyuma yayanditse ku wa 18 Kanama 2024, habura amezi icyenda ngo yitabe Imana.
2. Yandikaga akoresheje intoki
Nubwo Papa Francis yari afite ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu kubika inyandiko ze bwite, yahisemo kujya azandika akoresheje intoki, mu gatabo kari gafite igifuniko cy'umukara.
Inyandiko yanditse mbere y'uko atorerwa kuba Papa zigize amapaji 86, mu gihe izo yanditse nyuma yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika zigize amapaji 55.
Yandikagamo uko yiyumvaga mu bihe bitandukanye, ibyamuteye ibyishimo, ibyamubabaje, ibyamuhangayikishaga, intege nke ze n'ibigeragezo yahuraga na byo.
3. Hari amabanga ye n'ubu atarabasha kumenyekana
Hari ibyo yanditse kugeza n'uyu munsi bitaramenyekana, kuko nta muntu urabasha gusobanukirwa uburyo yabyanditsemo.
Cardinal Fernández yavuze ko ibyo Papa Francis yabonaga ko ari amabanga akomeye, yabyandikaga akoresheje ibimenyetso byihariye, ku buryo umuntu utazi icyo bisobanuye atabasha kumenya ubutumwa bukubiyemo.
Ibyo bice by'inyandiko ze ntibyashyizwe mu gitabo cyasohotse.
4. Yifuzaga ko inyandiko ze zizasomwa n'abandi
Yamaze imyaka myinshi abika aka gatabo, hari ibigaragaza ko atifuzaga ko ibikubiyemo byose bizagirwa ibanga ubuziraherezo.
Mu mwaka wabanjirije urupfu rwe, yeretse Cardinal Fernández aka gatabo, amugaragariza ko ibikubiyemo bishobora kugirira abandi akamaro mu buzima bwabo bw'ukwemera.
Nyuma y'urupfu rwa Papa Francis, Cardinal Fernández yasabye Papa Leo XIV uburenganzira bwo kureba izo nyandiko n'ibindi bitabo uwamubanjirije yakoreshaga, arabumuha.
Icyakora, Papa Leo XIV yasabye ko hari interuro zikurwa mu gitabo mbere y'uko gisohoka, cyane cyane izavugaga ibintu bishobora gutera urujijo ku bantu bakiriho.
5. Yavuze ko yabonye Sekibi inshuro eshatu
Kimwe mu bintu bitangaje bikubiye mu nyandiko za Papa Francis ni uburyo yasobanuye ko mu bihe bitatu bitandukanye yabonye Sekibi, ndetse ko hari n'ubwo yumvise ijwi rye.
Inshuro ya mbere byabaye ubwo yari Arikiyepiskopi wa Buenos Aires. Yari mu modoka, abona amaso ya Sekibi, yavuze ko yari ateye ubwoba ariko anafite uburyo bwo kumureshya.
Inshuro ya kabiri byabereye muri Chapelle ya Paruwasi ya Carmel, muri Buenos Aires. Papa Francis yavuze ko icyo gihe Sekibi yari afite amaso ameze nk'ibirimi by'umuriro, ndetse ko uburyo yamurebaga bwari buteye ubwoba kurusha ubwa mbere.
Yanditse ko ubwo Sekibi yageragezaga kumwegera, yahise ahunga, afata ishapule, atakambira Bikira Mariya ngo amutabare.
Inshuro ya gatatu byabaye mu 2018, nyuma y'iminsi mike avuye mu ruzinduko muri Chile. Yari mu nama ubwo avuga ko yabonye Sekibi, akumva n'ijwi rye.
Papa Francis yanditse ko nk'uko atashoboraga kwibagirwa amaso ya Sekibi yabonye mu nshuro ebyiri za mbere, ari na ko atashoboraga kwibagirwa ijwi rye yumvise ku nshuro ya gatatu.
6. Yavuze ko yabonye irembo ry'ikuzimu
Mu buzima bwa Papa Francis, umwaka wa 2018 wari umwe mu yamugoye cyane, kubera ibibazo by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorwaga na bamwe mu bihayimana.
Ubwo yasuraga Chile muri Mutarama 2018, Papa Francis yashyigikiye Umwepisikopi Juan Barros, washinjwaga guhishira ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina byakorwaga na Padiri Fernando Karadima.
Papa Francis yabanje kudaha agaciro ubuhamya bw'abakorewe iryo hohoterwa, ariko ibiganiro yagiranye n'abanyamakuru ubwo yavaga muri Chile byatumye atangira gutekereza ukundi kuri icyo kibazo.
Yaje kohereza itsinda ryo gukora iperereza muri icyo gihugu, amenya uburemere bw'ibyaha byari byarakozwe n'uko yari yarahawe amakuru atari yo.
Ku wa 7 Kamena 2018, Papa Francis yanditse mu gatabo ke ko mbere yo kuryama yabonye irembo ry'ikuzimu, agira ubwoba bwinshi, ahita afata ishapule ye nk'intwaro yo kwirwanaho.
Mu mezi yakurikiyeho, yakomeje kugaragaza agahinda n'ikimwaro yaterwaga n'ingaruka ibyo byaha byagize kuri Kiliziya Gatolika.
7. Yamaze imyaka ibiri ahanganye n'ibigeragezo bikomeye mu kwemera kwe
Kimwe mu bintu byari bitarigeze bimenyekana ku buzima bwa Papa Francis ni ibigeragezo bikomeye mu kwemera kwe, yahanganye na byo hagati ya Mutarama 2021 na Ukuboza 2022.
Cardinal Fernández yasobanuye ko bimwe mu byageragezaga Papa Francis byari bifitanye isano n'ububasha yari afite nk'umuyobozi mukuru wa Kiliziya Gatolika.
Hari igihe yumvaga ashobora gukemura ibibazo byose, ku buryo byashoboraga kumugeza aho yumva ko nta kimunanira.
Papa Francis yaje kubona ko ibyo na byo byari umutego wa Sekibi, washoboraga kumushora mu kwishyira hejuru no kwibwira ko ashobora byose nk'Imana.
Ibyo bigeragezo yabinyuzemo mu gihe yari ahanganye n'ibibazo by'uburwayi, ariko agakomeza inshingano ze, zirimo gusura ibihugu bitandukanye no gushyira mu bikorwa amavugurura muri Kiliziya Gatolika.
Ahagana ku musozo wa Ukuboza 2022, yari amaze gutsinda ibyo bigeragezo, yiyemeza kurushaho kwiringira Imana no kwishyira mu maboko yayo.
8. Vatican ntiyari yaratangaje uburwayi nyakuri yari afite
Ku wa 23 Mutarama 2021, Vatican yatangaje ko Papa Francis atari kubasha kwitabira bimwe mu bikorwa yari ateganyijwe kugaragaramo, kubera uburwayi bwitwa sciatique.
Ni uburwayi bufitanye isano n'umutsi uhera mu gice cyo hepfo cy'umugongo ukamanuka mu kuguru, bushobora gutera ububabare bukabije.
Icyakora, Cardinal Fernández yahishuye ko icyo gihe Papa Francis yari afite ububabare bukomeye bwo mu mara, butandukanye n'ubwo Vatican yari yatangaje.
Muri Nyakanga 2021, byabaye ngombwa ko Papa Francis abagwa, akurwamo igice cy'urura runini gifite uburebure bwa santimetero 33.
Icyo gihe yamaze iminsi 10 mu bitaro mbere yo gusubira mu rugo.
9. Yifuzaga ko abagabo bashatse bashobora kuba abapadiri
Papa Francis yatekereje ku mpinduka yashoboraga kugira ingaruka zikomeye ku mikorere ya Kiliziya Gatolika, zirimo kwemerera abagabo bafite abagore guhabwa isakaramentu ry'ubusaseridoti.
Mu gihe mu muhango w'i Roma wa Kiliziya Gatolika abapadiri basanzwe basabwa kutagira abagore, Papa Francis yari ashyigikiye igitekerezo cyo kwemerera abagabo bashatse kuba abapadiri.
Icyakora, nubwo yari afite icyo cyifuzo, yahisemo kutagishyira mu bikorwa kubera impungenge z'uko cyashoboraga guteza amacakubiri akomeye muri Kiliziya.
Cardinal Fernández yasobanuye ko Papa Francis atifuzaga ko impinduka nk'izo zibyara amakimbirane hagati y'abagize Kiliziya Gatolika.
Yatanze urugero rw'uburyo icyemezo cyo kwemerera abapadiri guha umugisha abantu bahuje ibitsina babana cyari cyarateje impaka zikomeye muri Kiliziya.
10. Yabyukaga saa kumi z'igitondo asoma Bibiliya, kandi yemeraga cyane amasengesho
Inyandiko za Papa Francis zigaragaza ko yari afite uburyo bwihariye bwo gusenga no gusabana n'Imana.
Yabyukaga saa kumi z'igitondo agasoma Bibiliya. Yanagiraga indi Bibiliya yabikaga iruhande rw'igitanda cye, kugira ngo igihe yabaga akangutse nijoro ashobore kuyisoma.
Yari afite kandi ukwemera gukomeye mu bisabisho bya Mutagatifu Yozefu, Bikira Mariya na Mutagatifu Tereza w'i Lisieux.
Iyo Papa Francis yabaga afite ikibazo yifuzaga ko Mutagatifu Yozefu amusabira ku Mana, yacyandikaga ku gapapuro, akagashyira munsi y'ishusho y'uwo mutagatifu igaragaza ko asinziriye.
Yavugaga ko ibyinshi mu byo yasabiye muri ubwo buryo yabibonye.
Iyo yabaga yasabye Mutagatifu Tereza w'i Lisieux, hari ubwo yabonaga indabo z'umweru zo mu bwoko bwa roza ahantu hatandukanye, akazifata nk'ikimenyetso cy'uko ibyo yasabye byumviswe.
Mu nyandiko ze, Papa Francis yanagarutse kuri Cardinal Robert Prevost, waje kumusimbura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, agafata izina rya Papa Leo XIV.
Yamugaragaje nk'umushumba ukomeye, umumisiyoneri ugira ubuntu n'umuntu w'inyangamugayo.






Ibitekerezo 0