IGIHE

Pasiteri Antoine Rutayisire agiye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru

14 9-02-2020 - saa 18:13, Twarabanye Venuste

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu Itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire wamenyekanye mu nyigisho zitandukanye z’iyobokamana, yatangaje ko mu myaka itatu azajya mu kiruhuko cy’izabukuru nk’uko biteganywa mu mahame itororo Angilikani rigenderaho.

Itorero Angilikani riteganya ko Pasiteri cyangwa Musenyeri wujuje imyaka 65 ku munsi yizihirijeho isabukuru y’imyaka 65 ahita ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyamabaga hacicikana amakuru y’uko Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire agiye kujya mu kirihuko cy’izabukuru ariko ugasanga abantu batabivugaho rumwe benshi bavuga ko agikenewe mu murimo w’Imana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rutayisire yavuze ko ayo makuru ari ukuri kandi ko agenda abyibutsa abantu iyo avuga ubutumwa mu materaniro atandukanye.

Ati “Ibyo ni ukuri nta kinyoma kirimo kubera ko twebwe buriya mu Itorero Angilikani iyo wujuje imyaka 65 ujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Nta muntu wabimpimbiye ni njye wabivuze. Nkunze no kubivuga muri iyi minsi.”

Kugeza ubu Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire afite imyaka 62. Yavuze ko ku itariki 29 Gicurasi 2023 azaba asoje imirimo ahabwa n’itorero, gusa avuga ko atazahagarika ivugabutumwa.

Ati “Ku itariki 29 z’ukwezi kwa Gatanu nzabyuka ntakiri umukozi wa Diyoseze. Ntabwo nzaba nahagaritse ubutumwa ariko nzaba nahagaritse kuyobora Paruwasi n’indi mirimo yose.”

Uyu mugabo wize imiyoborere avuga ko iyo umuntu asigaje imyaka itanu ngo ajye mu kiruhuko cy’iza bukuru aba agomba gutegura ubuzima bwe buri imbere kandi ngo we yarabirangije.

Yavuze ko iyo ari kwigisha ijambo ry’Imana bimunezeza ariko ko hari n’undi munezero yumva ategereje kandi ngo ntibizamubuza gutanga umusanzu mu itorero atari mu buyobozi.

Ati "Mfite undi munezero numva ntegereje imbere Imana nintiza ubuzima burenga imyaka 65. Namaze gukora gahunda y’akazi k’ubuzima bwanjye, uko nzasaza ntabwo nzasaza nsaziye mu biro, ntabwo mbyifuza.”

Akomoza ku byo azibandaho mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko azakomeza kwandika ibitabo akarushaho no kwishimana n’umuryango we cyane abuzukuru be.

Ati “Maze kugira abuzukuru, byanezeza nicaye hamwe nkajya njyana abuzukuru ku ishuri ba nyina na ba se bagiye mu kazi nkajya kubabafatira bakaza nkabagaburira nkicarana nabo nkasekana nabo nkagira igihe cyo kunezerwa.”

Rev. Past. Dr. Antoine Rutayisire yatangiye ivugabutumwa 1983 akimara gukizwa. Mu 1990 yaretse akazi ko kuba mwalimu igihe cye agiharira kwigisha ijambo ry’Imana. Icyo gihe yahise ajya kuyobora Umuryango w’ivugabutumwa rishingiye kuri Bibiliya w’abanyeshuri ba Kaminuza, akaba ariwe wabaye Umunyamabanga mukuru wawo wa mbere kugeza mu 1994.

Nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, yayoboye umuryango w’ivugabutumwa wa AEE. Mu 2008 ayobora paruwasi ya Saint Etienne mu Biryogo ahava ajya kuyobora Paruwasi ya Remera arimo kugeza ubu.

Rev Pasiteri Rutayisire yavuze ko mu myaka itatu azaba agiye mu kiruhuko cy'izabukuru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Livingstone 2020-02-25 10:56:29

Wakoze umurimo ukomeye,nukuri wuzuye ubwenge n’ umwuka w’ Imana
Genda uruhuke kd Imana izaguhe ishyo n’ ihirwe natwe urubyiruko ( Youth union) tuzagusabira ku Mana
Naho uwomuvandi.we KAREKEZI ntakage ashakira amakosa iyo Atari ngo ubuze icyo atuka Inka arayibwira ngo do urwo rucebe rwayo; nukuri yavuze ko azakomeza umurimo kd ubaze neza Uyumuntu ntiyaka amafaranga iyo aje kubwiriza pe uramuharabitse gs uge usenga umwuka w’ I’mana ukwereke

2
Kamaro 2020-02-11 03:59:07

Yego ni umuntu mwiza. ariko mwibuke ko ari mu gihe cyiza Imana yamuhaye kuba agezweho. ari no ku ngoma yiyumvamo. rero nabishimire Imana. Burya imana yacu ni igitangaza. ubu nyine Pasteur Antoine agezweho icyo avuze kiba ari cyiza. Aravuga rikijyana kimwe na Rucyahana. Hariho abapastoro b’inkotanyi nk’uko habayeho n’abandi. Kandi ni byiza ibihe bizahora bisimburana nyine.

3
#gukunda igihugu# 2020-02-10 11:07:13

Rutayisire antoine ni umwe mubantu batajya barya indimi kubyerekeye ukuli kw’imibereho mw’isi y’ubungubu,ubumwe n’ubwiyunge ,politiki,iyobokamana.ni umuhanga nifuza rimwe kuzahura nawe nkaganira nawe kuko ari umunyabwenge.
il a inspiré abantu benshi haramutse hari uwashobora kubwiriza abantu nkawe yagarurira kristo intama nyinshi.ubona ko ari objectif aba afite amahame agenderaho .ni umuntu w’umugabo.

4
Pierre 2020-02-10 07:01:26

nanjye mubakozi b’Imana nabonye ngashima Imana nuyu mugabo. ntiyibona nkabandi yicisha bugufi cyane pe.kdi buri kibazo abajijwe agisubizanya ubuhanga nubwitonzi abantu bose bakanyurwa.nanjye nkunda inyigisho ze oe.

5
karekezi 2020-02-10 01:44:39

Nyine niko bigenda.Twese turasaza kandi tugapfa.Ni iwabo wa twese.Ariko ndagira inama Rutayisire ishingiye kuli bibiliya.Aravuga ngo najya mu kiruhuko,azakora akazi ko gutwara Abuzukuru be ku ishuri no kuganira nabo iwe.Niyibuke ko Yesu yadusabye kumwigana,tukajya kubwiriza mu nzira,mu masoko no mu ngo z’abantu.Ntabwo yadusabye "kwicara mu biro" nkuko we avuga ko abigenza.Yaravuze ati:"Mugende kubwiriza abantu".Nukuvuga kubasanga aho bari nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.Kandi adusaba kubikora ku buntu,tudasaba amafaranga cyangwa Icyacumi,kubera ko "cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi".Rutayisire azigane Intumwa Yohana.Yarabwirije ageza hafi ku myaka ijana akibwiriza.Cyangwa Intumwa Petero nawe wakomeje kubwiriza kugeza ashaje cyane.
Bamaze gusaza,ntabwo biyicariye ngo barye amafaranga ya Pension nkuko Rutayisire bizagenda.Bakoreraga Imana ku buntu,bakirirwa bagenda babwiriza ahantu hose,bakabifatanya n’akazi gasanzwe.Ntabwo bagiye kurera Abuzukuru nkuko Rutayisire azabigenza.Usanga imikorere y’amadini itandukanye cyane n’uko Abigishwa ba Yesu bakoraga.Abitwa abakozi b’Imana,usanga bose bahembwa ndetse bajya mu zabukuru,bagafata Pension.Umuntu yibaza niba baramutse babuze ayo mafaranga twakongera kubabona mu nsengero.Pastor Mpyisi yashubije icyo kibazo,avuga ko tutakongera kubabona turamutse tutabahaye amafaranga,ndetse asaba n’imbabazi abantu bose yaririye icyacumi.

6
Jeanne 2020-02-10 01:10:26

Papa Deborah ni umuhanga rwose sinsengera mu banglican ariko yigisha ibintu wumva bisobanutse birimo logic de chaque jour Kandi akabihuza na theology

7
John 2020-02-09 22:57:26

Buriya mugiye mu kiruhuko ku myaka 75 nka Catholic byaba Ari sawa.

8
Enock 2020-02-09 22:13:02

Pastor Antoine n umugabo w Imana twemera, yavuze ubutumwa , yakoresheje igihe cye neza. Imana izakomeze imuhe imbaraga zo gukomeza kuyikorera kugeza mubuzasaza bwe. Tumusabiye Imigisha myinshi.

9
Manasseh 2020-02-09 21:03:06

Mushumba wacu turagukunda cyane, kandi n’umugisha kukugira. Ijambo wakundaga kutwigisha, tuzarizirikana
(Abaheburayo 13:7: Mwibuke ababayoboraga kera, bakababwira ijambo ry’Imana. Muzirikane iherezo ry’ingeso zabo, mwigane kwizera kwabo).

10
Berry 2020-02-09 14:22:15

Yooooooo uti nkijyanira abuzukuru kw ishuri
Imana iguhe kurama pastor

11
Berry 2020-02-09 14:22:13

Yooooooo uti nkijyanira abuzukuru kw ishuri
Imana iguhe kurama pastor

12
eddy 2020-02-09 12:29:59

Uyu Mugabo abwiriza neza. Imana imuhe umugisha!

13
Celestin 2020-02-09 11:54:25

Tuzakamusubizamo kungufu da! ubwo arashaka kujya he? Azakomeze kugeza ubwo tuzabona ko yagize intege nke (pyhsical conditions)

14
Inzobere 2020-02-09 11:28:25

Yooo!!!! Iyaba byashobokaga ukagomeza mpaka ! Imana Izaguhembe warayikoreye!! Wogeza ingoma yayo, usana imitima !!!

Kwamamaza