Ibi byagaragajwe mu gitabo The Private Diary of Pope Francis, cyasohotse ku wa 24 Ugushyingo 2026, cyanditswe na Cardinal Víctor Manuel Fernández, wari umwe mu bajyanama be ba hafi.

Iki gitabo cy’amapaji 160 gikubiyemo inyandiko Papa Francis yagiye yandika hagati ya 1992 na 2024, kuva akiri Umwepiskopi muri Argentine kugeza abaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Nk’uko CNN yabitangaje, Papa Francis yanditse ko yigeze kubona amashitani inshuro eshatu, ebyiri akiri Arikiyepisikopi wa Buenos Aires, indi mu 2018 ubwo yari Papa.

Yasobanuye ko Shitani yamubonekeye ifite amaso asa n’ayaka umuriro, ateye ubwoba ariko ashobora no gushuka umuntu.

Mu nyandiko yo ku wa 18 Kanama 2024, yavuze ko atashoboraga kwibagirwa amaso yabonye mu mayerekwa abiri ya mbere.

Mu yindi nyandiko yo ku wa 24 Mutarama 2021, yasobanuye ko nyuma y’urugendo yagiriye muri Chili mu 2018, yabonye Shitani mu nama yari arimo, akumva ijwi ryayo rivuga ko yageze ku byo yashakaga.

Papa Francis yanavuze ko mu 2018 yigeze kubona icyo yise irembo ry’ikuzimu.

Yanditse ko yarebye imbere gato, akagira ubwoba bwinshi, ahita afata ishapule kugira ngo yifashishe isengesho.

Yagize ati “Narebyemo gato, bintera ubwoba bwinshi. Hari mbere yo kuryama. Nahise mfata ishapule nk’intwaro. Ndashimira Nyagasani wamfashije.”

Izo nyandiko zigaragaza kandi ko hagati ya 2021 na 2022, Papa Francis yahuye n’ibibazo bikomeye mu buzima bwa roho, ahanini bitewe n’igitutu cy’inshingano, ibyemezo yagombaga gufata n’ibishuko bijyanye no gukoresha ububasha yari afite.

Yavuze ko ibyo byatumye arushaho guharanira kwicisha bugufi no kwirinda gukoresha ububasha bwe uko yishakiye.

Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025, afite imyaka 88, nyuma yo kumara igihe arwaye umusonga wari wafashe ibihaha byombi.