{Bakundwa n’umwami Yesu, nejejwe no kuganira namwe ijambo ry’Imana rifite intego yo gukangurira abavugabutumwa mu buryo butandukanye, abizera bashya bafite icyifuzo cyo kwinjira mu murimo w’Imana n’abanyetorero bose muri rusange kugira ngo ivugabutumwa ritange umusaruro. Uwo musaruro nta wundi ni ukugarurira benshi kuri Kristo.}

Mu kugira ngo iyi ntego ibashe kugerwaho no kumvikana turifashisha ijambo ry’Imana riboneka mu Ivanjiri yanditswe na Mariko 2:1-11 na Zabuli 133:1-3.

Abantu benshi mu kwigisha iri jambo ry’Imana bakunze kwibanda ku bumuga bw’ikirema ariko ntibite ku bantu bane (abahetsi) bazaniye uwo wamugaye Yesu (reba Mariko 2:3). Mu by’ukuri icyo uwamugaye akeneye ni ugukira uburema bwe.

Ikindi tugomba kumenya ni uko mu buryo uburema bukomeye ari uburema bw’ibyaha. Ibyo byagaragajwe na Yesu ubwo ikirema cyari kigejejwe imbere ye, maze akagira ati: "…mwana wanjye ibyaha byawe urabibabariwe". Mariko 2:5.

Mu kugira ngo rero abantu bafite uburema butandukanye (ibyaha), ni ngombwa ko abavugabutumwa, abapasitoro, abayobozi b’amatoero n’abizera bose muri rusange (abahetsi) bagomba guhuza mu murimo w’Imana, bakuzuzanya kugira ngo bashyikirize Yesu abo bamugaye. Dore zimwe mu ngingo zigomba kubahirizwa kugira ngo umurimo ugende neza:

1. Kugira umutwaro wo gukira k’uwamugaye

Kugirango umurimo w’ivugabutumwa ugende neza ni ngombwa ko abizera mu mpano zitandukanye bafite bagomba kuba bababajwe n’abarimbuka. (Mariko 2:3).

2. Kuba bareshya

Iyo abavugabutumwa (abahetsi) bakora umurimo w’Imana, buri wese agaha agaciro icyubahiro cye afite mu itorero, ntibiba byoroshye gushyikiriza Yesu abafite uburema bwo mu mutima. Mu bisanzwe iyo abahetsi bahetse umurwayi ni ngombwa ko baba bareshya kugira ngo umurwayi bamutware neza; bitabaye ibyo umurwayi ashobora kugira ibindi bibazo.

i. Kuba yakwikubita hasi kubera gucurama
ii. Kuba yagira iseseme itewe no gucurama

3. Kuba bafite icyerekezo kimwe

Abantu bose bigisha ijamba ry’Imana ni ngombwa kuba bafite icyerekezo kimwe cyo kugeza abantu kuri Kristo. Iyo habonetse kutagira icyerekezo kimwe, usanga itorero ridakura, nyamara kandi mu bigaragara abavugabutumwa ntacyo batakoze.

Dutekereze abahetse umurwayi buri wese afite icye cyerekezo! Wabona rwose babize icyunzwe nyamara kandi batavuye aho bari kuko buri wese akurura yishyira ntibagire aho bagera.

4. Kuba bumva ibintu kimwe

Aba bahetsi bari bafite imitekerereze imwe ku buryo byageze naho biyemeza gusambura inzu y’abandi, kuvunwa no kuriza uwamugaye, hanyuma no kumumanura bamugeza imbere ya Yesu (reba Mariko 2:4).

Ni ngombwa rero ko abavugabutumwa bagomba kuba bafite imyumvire imwe yo gukora ibishoboka byose ngo bageze abantu kuri Yesu. Naho umwe naba yishakira amafaranga, imodoka, amazu,… ntabwo umurimo uzatera imbere. Nubwo ibi nabyo atari bibi ariko ni ngombwa ko tubanza gushaka ubwami bw’Imana ibindi tukazabyongererwa hanyuma (reba Matayo 6:33).

5. Kuba bicisha bugufi

Abantu baheka ni ngombwa ko bicisha bugufi bakemera guhara icyubahiro cyabo, naho ubundi guheka biba bisa n’aho bigayitse. Uticishije bugufi rero ntabwo waheka. Birashoboka ko wabona abagukikije basuzugura ibyo ukora yewe nawe ubwawe ariko ni ngombwa kuba wowe uzi icyo ugamije.

6. Kuba bafite kwihangana

Mu guheka hatabayemo kwihangana, abahetsi babireka kuko abantu bafite uburema akenshi bararuhanya ndetse bakaba banategeka uko bahekwa bitewe n’ububabare bwabo.

Abayobozi b’itorero rero, abavugabutumwa,…bashobora guhura n’ibibazo byinshi bituruka mu bo bayobora baba abizera b’abanyeterero bamaze igihe n’abashya. Ni ngombwa rero kwihangana kugira ngo ubashe gushyikiriza abantu Kristo Yesu.

Tujye dufata icyitegererezo cya Mose wayoboye Abisiraheli abavana mu Egiputa. Baramunanije cyane ariko ntiyacika intege (reba kuva 17:1-7).

Kugira ngo rero ibi bigerweho ni ngombwa ko abayobozi b’itorero, abavugabutumwa mu buryo butandukanye baba bayobowe n’umwuka wera. (Zabuli 133:1-3). Aho Dawidi agira ati:"…bimeze nk’amavuta y’igiciro cyinshi yasutswe ku mutwe, agatembera mu bwanwa bwa Aroni, agatembera ku misozo y’imyenda ye".

Amavuta mu buryo bw’umwuka agereranywa n’umwuka wera. Amavuta agira umumaro mu buryo butandukanye (aha twifashishije amavuta ayo ariyo yose. Yaba ajya mu binyabiziga, aribwa, acanwa,…) reka turebe uwo mumaro:

i. Aromora

Uwakomeretse ashobora komorwa n’amavuta.

ii. Yimika abakozi b’Imana

Iyo Imana yajyaga gushyiraho abami, abatambyi, umuhanuzi yabasukagaho amavuta nk’ikimenyetso cyo gutoranywa n’Imana. (1 Samweli 16:13).

iii. Araribwa

Ibiribwa birimo amavuta biryohera abantu.

iv.Yoroshya ibikomeye

Kugira ngo imashini, moteri n’ibindi bikore neza usanga hifashishwa amavuta yaba ari ayo kuyicana n’ayo gutuma ibyuma byayo bikora neza bitangirika. Umwuka rero nawe abasha koroshya ibyakagombye kukunaniza mu murimo wawe w’ivugabutumwa. Nituyoborwa n’umwuka wera rero tuzakora umurimo nta ngorane (Zabuli 133:1-3).

Umwanzuro

Kugira ngo umumaro wo gushyikiriza abantu Kristo (Ivugabutumwa) ugerweho, ni ngombwa kubahiriza ziriya ngingo esheshatu zavuzwe haruguru no kuyoborwa n’umwuka wera.

Imana ibafashe gukora umurimo w’Imana neza no guteza amatorero imbere.

Iki cyigisho mwagiteguriwe n'Umuvugabutubwa Musengimana Abel wo mu Itorero ADEPR Kinyinya

Umuvugabutumwa Musengimana Abel
Umuvugabutumwa Musengimana Abel