{“Muyishimishe ibyuma bivuza amajwi mato, muyishimishe ibyuma birenga. Ibihumeka byose bishime Uwiteka. Haleluya!” (Zaburi 150: 5-6)}
Hari ubwo ugira utya ugasura amatorero amwe n’amwe ukinjira mu rusengero, ahenshi usanga bahuriye ku ishusho imwe mu kuramya no guhimbaza Imana, aho kenshi na kenshi amatsinda akora uwo murimo wo kuramya no guhimbaza usanga akoresha indirimbo zimwe, zisa cyangwa zijya kumera kimwe.
Mu matorero amwe n’amwe yo mu Rwanda, kuramya no guhimbaza Imana usanga bifatwa nka gahunda y’itorero igamije gusa gushyushya abantu, cyangwa bigakoreshwa basa n’ababyifashisha mu gihe bategereje indi gahunda runaka iri gukorwa ko irangira.
Ibi biba kenshi aho ujya kumva ukumva umuyobozi wa gahunda y’amateraniro rusange cyangwa mu giterane asaba itsinda ryo kuramya no guhimbaza kuba bashyizeho akaririmbo ko kuramya mu gihe bagitegereje ko abantu baza, cyangwa se ubundi kandi ukumva mu gihe cyo gutura amaturo asaba ko abashinzwe uwo murimo wo kuramya no guhimbaza ngo babe baririmba mu mwanya abantu baraba batanga amaturo, ubundi ukumva ngo: “Abashinzwe kuramya no guhimbaza nibabe badushyiriyeho akaririmbo mu gihe tugitegereje ko ibyuma ndangurura-majwi bitungana neza!”
Mu by’ukuri ni byiza kuramya Imana no kuyihimbaza, ariko ntibiba byiza rwose mu gihe bikoreshwa nko gushyushya urugamba, kubikora hategerejwe isozwa ry’indi gahunda runaka, cyangwa se ngo bikorwe bashaka gukangura abari gusinzira mu iteraniro aho kubikora ngo bibe ubuzima bw’itorero.
Mbere gato reka dusobanukirwe icyo guhimbaza Imana ari cyo. Guhimbaza Imana ni igikorwa kitabangutse (indirect) kigamije gushima Imana uyishimira ku byo yagukorerye.
Twabigereranya no gukurira ubwatsi uwakugabiye. Ni ukwishimira uwagukoreye ibikomeye, ni ugutamba ibitambo bikwiriye umugira neza, ni uburyo dukoresha dusa nk’abatanga ubuhamya kubw’imirimo myiza twagiriwe n’Uwiteka. “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, turarimba, turabyina, turahimbaza.”
Aha na none turongera turebere hamwe icyo kuramya Imana ari cyo. Kuramya Imana byo ni gikorwa cyihuse cyangwa kibangutse (direct), bisobanura kwubama, guca bugufi, gupfukama. Iki gikorwa nyiri ukugikora agikora asa nk’uwakuruye ishusho cyangwa intebe y’Imana imbere ye. Kuramya Imana ni ugusuka imbamutima zawe imbere yayo uyibwira usa n’uyireba imbere yawe, wiyumvisha ko muri kumwe hafi yawe.
Kuramya no guhimbaza ntaho bihuriye n’indirimbo cyangwa imbyino zikoreshwa ahubwo dukoresha indirimbo n’imbyino, tukabyifashisha mu gikorwa cyo kuramya no guhimbaza Imana. Injyana zigenda buhoro zituje si zo njyana zo kuramya, injyana zihuse cyangwa zifite umuvuduko n’umudiho wihuta si zo njyana zo guhimbaza.
Uburyo bwose uhisemo, ushobora kuramya Imana mu njyana yihuse kandi wahimbaza Imana mu njyana ituje, icy’ingenzi ni umutima uramya.
Biradukwiye ko turamya Imana n’umutima wacu wose, ndetse n’ibitekerezo byacu bikaba byerekeye koko ku Mana turamya, kuko kuramya Imana ni igikorwa cy’umutima. Iyo nyiri ukubikora abikoze bitamurimo uretse kuba na we ubwe ntacyo bimwungura, ibi akora atyo bitamurimo bigaragarira n’abantu.
Ishimwe, icyubahiro no guhimbazwa ni bibe iby’Uwiteka Imana Ihoraho, uhereye none ukageza iteka ryose.
Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: [email protected]
Iri Jambo ry’Imana murigezwaho na TRUE CALLING MINISTRIES

Ibitekerezo 0