{Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali ntibavuga rumwe ku bantu bagenda babwiriza ijambo ry’Imana mu mihanda, mu modoka rusange zitwara abantu, mu maresitora n’ahandi hahurira abantu benshi.}

Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuga ko kwigisha ijambo ry’Imana mu muhanda cyangwa mu modoka ari ubusazi ngo kuko nta muntu uba ufite umwanya wo gukurikirana ibyo bavuga; abandi bakavuga ko nta jambo ry’Imana rivugirwa ubusa.

Habarurema Jean Pierre utuye mu Gatenga ho mu karere ka Kicukiro avuga ko iyo umuntu arimo kubwiriza mu muhanda afatwa nk’umusazi ku buryo nta wapfa kubona umwanya wo kumutega amatwi.

Agira ati: ”Iyo umuntu agenda abwiriza gutya, icyo bamukorera ni ukumushungera no kumuvugiraho gusa. Abamutega amatwi bo ntabo abona”.

Habarurema akomeza avuga ko impamvu abantu bigisha ijambo ry’Imana muri ubu buryo batabona ababitaho ari uko umubare munini w'abantu wamenyereye kujya gusengera mu nsengero, mu misigiti no mu kiriziya, nabwo bakajyayo mu minsi yagenewe amateraniro.

Ati:”Mu mitwe y’abantu haba harimo byinshi, ntiwapfa kubafatirana ngo ubigishe ibyo wishakiye”.

Arongera ati:”Bavunikira ubusa rwose kandi baba bakoresheje imbaraga nyinshi. Ikindi mbona baba barimo kwimena umutwe, wabonye aho umuntu atera akiyikiriza”?

Akimana William we avuga ko ibintu byo kwigisha mu mihanda no mu modoka zitwara abantu rusange atapfa kubisuzugura ngo kuko yizera ko ibintu byose bigira impamvu ituma bibaho.

Avuga ko nta muntu uwo ari wese wakagombye gusuzugura abantu bavuga ijambo ry’Imana muri ubu buryo kuko Imana itanga impano mu buryo butandukanye bitewe n’umurimo ishaka kugukoresha.

Agira ati:”Ibintu byose ni umuhamagaro; hari uwahamagariwe kuba umushumba w’itorero n’uwahamagariwe gukora biriya kandi bose nta n’umwe uvugira ubusa”.

Uyu mugabo yemeza ko hari abantu bumva buriya butumwa bakabuha agaciro kandi bukagira icyo bukora mu buzima bwabo.

Abatagera mu nsengero babyungukiramo

Usabwimana Samuel, Umuvugizi w’itorero rya ADEPER mu Rwanda avuga ko kuvuga ubutumwa bw’Imana mu modoka cyangwa mu muhanda ntacyo bitwaye kuko hari abantu benshi babyungukiramo, cyane cyane abatajya bagera ahavugirwa ubutumwa bwiza kuko baba babonye umwanya wo kumva ijambo ry’Imana. Ibi kandi ngo bishobora no kubatera inyota bagahita bashaka aho bazajya bateranira.

Agira ati:”Ibi bintu birafasha, kandi Imana yifuza ko nta muntu n’umwe wazarimbuka. Babigishije bakihana nta gihombo cyaba kirimo ”.

Gusa ariko Usabwimana anenga abantu bajya kwigisha nk’uku barangiza bagatangira guturisha cyangwa babacecekesha bagakomeza bakavuga rimwe na rimwe bakaba banaterana amagambo.

Agira ati:”Ababyitwaza bagaturisha bo simbemera, kimwe n'abo biyama bagakomeza bakavuga. Bakwiye kujya bahita babireka bakiyicarira cyangwa bakigendera mu gihe bari mu nzira kuko bakomeje baba barimo gutukisha izina ry’Imana kandi bidakwiye”.

Akomeza avuga ko ibi biri mu rwego rwo gukwirakwiza ubutumwa bwiza, aho abantu beshi babwumvise bagakizwa; byabagiraho ingaruka nziza ndetse ngo n’igihugu cyabyungukiramo kuko umubare w'abajura n’abasambanyi n’abandi bakora ibyaha bihungabanya umutekano wagabanuka.

Ku bijyanye n’uba watumye aba bantu kuvuga ubwo butumwa, avuga ko abenshi aba ari abavuga ubutumwa ku bushake bavuga ko baba batumwe n’Imana ubwayo. Ati:”Abenshi babikora ku giti cyabo bidafite aho bihuriye n’ubuyobozi bw’itorero”.

Supt Theos Badege, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko kubwiriza muri ubu buryo ntacyo bitwaye mu gihe urimo kwigisha adahungabanya umutekano cyangwa ngo abe yakoresha amagambo abiba amacakubiri.

Agira ati:”Aramutse abikoze ntahungabanye umutekano, ntagire itegeko na rimwe yica ntacyo byaba bitwaye”.

Akomeza avuga ko bishobora kubyara ikibazo igihe urimo kubwiriza asakurije abantu bo mu gace arimo, nabo bakitabaza inzego z’umutekano bavuga ko hari umuntu urimo kubabangamira. Aha inzego z’umutekano zihita zimuhagarika.

Icyakora ariko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko byaba byiza abantu bagiye bajya kwigishiriza ijambo ry’Imana mu nsengero nk’uko bisanzwe aho kujya mu mihanda cyangwa mu modoka.