{Umuryango udaharanira inyungu witwa ‘Uwo ndiwe’, ugiye guteza imbere impano za bamwe mu Banyarwanda babuze ubushobozi bwo kuziteza imbere.}
Uyu muryango uvuga ko uzajya utanga ibyangombwa by’ibanze mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, nyuma ukanagira uruhare mu kumenyekanisha impano mu kiganiro.
Uwingabire Géraldine Karinda uhagarariye Uwo ndiwe, yatangaje ko bafite intego yo kuzajya bagera mu byaro bagashakamo abantu babayeho mu bukene ariko bafite impano runaka barabuze ubushobozi bwo kuzizamura maze babatere inkunga bazigaragaze.
Yagize ati: {“Tubicishije mu kiganiro Uwo ndiwe show, kizajya gica kuri televiziyo buri Cyumweru, kuri uwo munsi tuzajya tuba dufite umuntu umwe watoranyijwe ufite n’umushinga ariko yari yarabuze amikoro yo kuwuteza imbere, tumufashe na we azamuke, umwihariko w’iki kiganiro ni uko kizajya kibera muri cyumba kirimo abantu benshi buri muntu wese afite ijambo, bakazaba bibanda ku myidagaduro, ubukorikori ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’imibereho y’abaturage ariko tugafasha cyane abari n’abategarugori."}

Mu guhitamo umuntu ugomba gufashwa hazajya hashyirwaho ikipe ishinzwe gusesengura umushinga we banamugira inama y’uko ugomba gutera imbere.
Umuryango Uwo ndiwe mu mezi asaga atatu umaze ushinzwe ukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Umunyarwanda, bakaba bakomereje no kuri iki cyo guteza imbere impano z’abantu babuze amikoro, basaba n’abandi kubegera ngo bafatanye.

Ibitekerezo 0