{Bitarenze umwaka wa 2014, umuhanda wa Gari ya moshi murermure kuruta indi yose y’Africa uzaba wuzuye. Uyu muhanda uzahuza ibigu 3 aribyo u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya aho inzego z’ubucuruzi zemeza ko uyu muhanda ugomba kuba umusingi mu guteza imbere ubucuruzi bwo mu karere.}

Twagira Elias, umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutwara abantu n’ibintu yavuze ko uyu muhanda nurangira kubakwa bizatuma ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera cyane kuko bizoroha gukorana ubucuruzi n’ibihugu byo muri aka karere mu buryo bworoshye cyane.

Yagize ati : "Mu mpera z’umwaka wa 2013 ibikoresho byose byo kubaka umuhanda wa Gari ya Moshi uhuza u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya bizaba byahageze byose. Uyu muhanda uzaba wuzuye muri 2014, utwaye akayabo ka miliyari 5 z’amadolari y’Amerika."

Twagira yavuze ko inyigo y’uyu muhanda yakorewe mu igenzura ry’iminsi 2 ryahuje Abaminisitiri bashinzwe ubwikorezi baturutse muri ibi bihugu 3 aho baganiriye ku iyubakwa ry’uyu muhanda.

Aba Baminisitiri bemeje ko umuhanda uzaturuka Dar es Salaam muri Tanzania unyuze ku cyambu cya Isaka ukagera i Kigali ndetse na Musongati mu Burundi.

Minisitiri w'ibikorwa remezo w'u Rwanda, Nsengiyumva Albert yagize ati: “Uyu muhanda wa Gari ya Moshi niwuzura twizera ko bizateza u Rwanda imbere mu rwego rw’ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu nganda zitandukanye.

Usibye kuba umuhanda uzateza imbere ubucuruzi, uzatuma n’ibintu ku isoko bihenduka bitewe n'uko kutagira uyu umuhanda bituma ibicuruzwa bigera mu gihugu byiyongereye ho 40% y'ayo babifatiyeho. Uyu muhanda uzaba urengeje ibirometero 1500.

Sudani nicyo gihugu gifite imihanda miremire ya Gari ya Moshi muri Afurika ku burebure bwa kilometero 5000 aho imwe iva Port Sudan ku Nyanja Itukura ikagera Nyala mu Burengerazuba naho indi ikava Wadi Halfa mu Majyaruguru ku mupaka na Misiri ikagera ahitwa Wau mu Majyepfo (South Sudan).

Source: Xinuah