Uvuze ko i Nyamasheke ari inyuma y’ishyamba kuri ubu waba wisebya kurusha gusebya ako karere. Ni akarere gaherereyemo imwe muri hoteli zihagazeho u Rwanda rufite, One & Only Nyungwe, ikabamo ubuhinzi bw’icyayi cyinjiriza u Rwanda agatubutse, utibagiwe ibyiza nyaburanga birimo Pariki ya Nyungwe ndetse n’ikiyaga cya Kivu.
Ubwo bwiza bw’ibigize Nyamasheke ntibwagarukiye kuri ibyo gusa kuko byanageze mu buzima bw’abayituye, kuko katari akarere k’ubukene nkuko byajyaga bivugwa ahubwo kabaye ak’amahirwe.
Umuntu uzi Nyamasheke mu myaka 25 ishize, asubiyeyo ashobora kuyoba cyangwa akumirwa, kuko ibyakozwe byivugira bigizwemo uruhare n’imbaraga z’abahatuye na Guverinoma muri rusange.
Imiyoborere myiza n’imibereho byatejwe imbere
Kimwe mu bintu bya ngombwa byo kwitabwaho mu iterambere ry’igihugu, ni ukwimakaza ihame ry’imiyoborere myiza. Ntiwagera kuri ibyo utitaye ku gushyiraho ahatangirwa serivisi kandi hanogeye abazitanga n’abazihabwa.
I Nyamasheke hubatswe hanavugururwa ibiro by’utugari, imirenge n’Akarere. Nk’ibiro by’Akarere ka Nyamasheke byubatswe bitwaye asaga miliyari 1,5 Frw.
Muri aka Karere kandi havuguruwe ibitaro bya Bushenge n’ibitaro bya Kibogora, hubakwa ibigo Nderabuzima n’amavuriro y’ibanze mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi. Nibura muri buri Kagali harimo amavuriro y’ibanze yatwaye asaga miliyoni 816 Frw.
Hubatswe kandi amashuri anyuranye aho muri aka Karere guhera nibura mu 2010 hubatswe ibyumba 2001, byatwaye asaga miliyari 24 Frw.
Ku birebana no kunoza imibereho myiza y’abaturage hatejwe imbere ubuhahirane, kugira ngo abaturage begerezwe amasoko. Kuri ubu bubakiwe amasoko agera ku icyenda ya kijyambere.
Muri ayo masoko harimo Mugonero, Rugali Cross-Border Market, Kagano, Rukuta, Mwezi, Ntendezi na Bushenge, yose yatwaye asaga miliyari 4, 2 Frw.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, yabwiye IGIHE ko ayo masoko n’ibindi bikorwa remezo bigenda byubakwa babikesha abaturage bumvise neza akamaro ko gutanga imisoro, ari nayo igaruka ikabafasha kwiteza imbere.
Ati “Ayo masoko n’andi agenda yubakwa tubikesha imisoro kandi bifasha abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko bityo bakiteza imbere.”
Nk’akarere kagizwe n’ahantu hanini h’icyaro, ubuhinzi n’ubworozi biri mu bitunze abahatuye.
Meya Mukamasabo yavuze ko ubuhinzi bwatejwe imbere binyuze mu gutanga nkunganire n’imbuto z’indobanure ku bahinzi, byanatumye umusaruro ukomoka ku buhinzi urushaho kugenda wiyongera.
Kuri ubu muri Nyamasheke hubatswemo inganda zitunganya ikawa 60 n’izindi eshatu zitunganya icyayi.
Mukamasabo yasabye abasora gushyiramo imbaraga no kubikora mu buryo bunoze kuko imisoro itangwa ariyo yongera ikabagarukira.
Ati “Icyo tubasaba ni uko bashyiramo imbaraga, bagatanga fagitire ya EBM kuri buri wese ubagana, bagatanga umusoro uko bikwiye hagamijwe ko yongera ikatugarukira. Kuko ari yo ivamo bya bikorwa remezo bigaragarira buri wese.”
Nyamasheke nubwo igice kinini ari icyaro ariko ku bufatanye na Banki y’Isi abaturage bangana na 90% bagezweho n’amazi meza mu gihe abarenga 60% bafite umuriro w’amashanyarazi.
Kuri ubu Nyamasheke ifite intego zo guteza imbere umujyi wa Nyamasheke ku buryo mu bice bya Tyazo na Kabeza bizagira impinduka nziza ku ishusho y’Akarere ndetse no guteza imbere ahazwi nko ku Buhinga.
Kuri ubu hari gukorwa imihanda mu duce tugize umujyi ndetse hanashyizweho amatara ku mihanda ya Kabeza-Rugabano yanatwaye atari make kuko yatwaye arenga miliyari 442 Frw.


















Ibitekerezo 0