Iyi raporo yitwa ‘Country Policy and Institutional Assessment (CPIA)’ ishingira ku bipimo bine by’ingenzi: imicungire y’ubukungu, politiki z’ivugurura ry’inzego z’ubukungu, politiki zigamije uburinganire n’imibereho myiza y’abaturage, ndetse n’imicungire y’inzego n’ibigo bya Leta.

U Rwanda rwagumanye amanota rwari rwagize mu 2024. Aya manota arushyira mu mwanya mwiza wo kubona inguzanyo z’igihe kirekire zitangwa ku nyungu nto, ndetse n’inkunga zigenewe iterambere.

Nk’uko iyi raporo ibigaragaza, amanota y’u Rwanda aruta ho 1,1 amanota 3,1 avugwa nk’asabwa n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere (IDA), ishami rya Banki y’Isi rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo igihugu gihabwe inguzanyo cyangwa inkunga.

Mu bipimo byasuzumwe, u Rwanda rwagize amanota menshi mu bijyanye na politiki zigamije uburinganire n’imibereho myiza kuri bose, aho rwabonye 4,5.

Raporo igaragaza ko u Rwanda rufite politiki na gahunda zigamije kugeza iterambere kuri bose no guha abantu b’ingeri zitandukanye amahirwe angana yo kwiteza imbere.

Igaragaza kandi intambwe yatewe mu gushyiraho gahunda na politiki bigamije kurwanya ubukene. Amanota 4,2 u Rwanda rwagize muri rusange agaragaza imbaraga zashyizwe mu kunoza politiki n’imikorere y’inzego, bifasha mu gukoresha neza inguzanyo n’inkunga rutangwa n’ibigo mpuzamahanga by’imari.

Nubwo u Rwanda rwitwaye neza muri rusange, iyi raporo igaragaza ko hakiri ibikwiye kunozwa mu micungire y’inzego n’ibigo bya Leta.

Muri iki gipimo, rwagize amanota 3,9, akaba ari yo make ugereranyije n’ayo rwabonye mu bindi bipimo bitatu byasuzumwe.

Raporo ishimangira ko hakenewe kongerwa imbaraga mu kuvugurura imikorere y’izi nzego, kugira ngo politiki zishyirwaho zishyirwe mu bikorwa neza kandi zirushaho gutanga umusaruro ufatika.

Mu bihugu bikurikira u Rwanda harimo Côte d’Ivoire yagize amanota 4,0, Benin na Cabo Verde byagize 3,9 buri kimwe, ndetse na Kenya na Togo byagize 3,8 buri kimwe.

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bifite inzego na politi bihamye mu micungire n’imikoreshereze y’imari