{Isosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya RwandAir iratangaza ko ifite gahunda yo kwagurira ingendo zayo ku mugabane w’i Burayi no mu Burasirazuba bwo hagati, nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu yakiriye indege nshya, Boeing 737-700 NG.}
Iyo ndege nshya yageze ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe, kuwa 17 Mata 2013, ivuye mu gihugu cy’u Budage. Yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’ibikorwaremezo, Prof. Silas Lwakabamba n’Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge.
Boeing 737-700 NG ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 120, ikagira n’ubushobozi bwo gukora ingendo ndende ugereranyije n’indege RwandAir isanganywe.
Boeing 737-700 ifite imyanya 12 y’icyubahiro (Business class) n’imyanya 108 iciriritse (Economy Class).
Umuyobozi wa RwandAir John Mirenge avuga ko indege nshya bazanye irimo serivisi zitandukanye harimo n’ifasha kwidagadura, ni ngufiya ugereranyije n’izisanzwe bigatuma ikora ingendo ndende idahagaze.
Mirenge yavuze ko indege nshya bakiriye ije gusimbura izishaje bari bafite.
Umuyobozi wa RwandAir akomeza avuga ko umwaka utaha bazazana izindi ndege zizasimbura izerekeza i Bujumbura, Entebbe na Kamembe.
RwandAir iteganya kandi gufungura ingendo nshya mu mijyi itandukanye ya Accra muri Ghana na Douala muri Cameroon.
Minisitiri w’ibikorwa remezo, Prof. Silas Lwakabamba, yishimiye ko RwandaAir ikomeje kuzana indege nshya, anatangaza ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri kwagurwa kugira ngo kigire ubushobozi bwo kwakira izindi ndege nyinshi.
Lwakabamba ati ”Turi kugenda twakira indege nyinshi zica mu Rwanda niyo mpamvu turi kwagura ikibuga mpuzamahanga cya Kigali. Turanategura gutangira kubaka ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera mu bihe biri mbere.”
Mu kwezi gutaha kwa Gicurasi 2013 RwandAir yatangaje ko iteganya kuzana indi ndege nayo ya Boeing 737-700 NG.





Amafoto/Steven Ndizeye

Ibitekerezo 0