{Abagenerwabikorwa b’Umushinga wa USAID HIGA UBEHO barishimira intambwe bamaze kugeraho kubera ibikorwa binyuranye uyu mushinga wabagejejeho.}

Uyu mushinga umaze imyaka itanu mu Karere ka Kamonyi, wageze ku bana hafi 1980 bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga. Uyu mushinga warihiye aba bana amashuri, ubwisungane mu kwivuza ndetse bamwe bagiraga ikibazo cy’uburwayi bagafashwa mu kwivuza bidasanzwe.

Ibi byagarutsweho i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge ku wa gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2014, ubwo hasozwaga ku mugaragaro ibikorwa by’uyu mushinga muri Kamonyi.

Uwavuze mu izina ry’abagenerwabikorwa, Emmanuel Twagirayezu, yashimye cyane umushinga, Usaid Higa Ubeho kubera ko wamwigishije gukora byinshi mu buhinzi ubu akaba ashobora guhumbika ibihumyo bikamuteza imbere ndetse agafasha na bagenzi.

Yagize ati “Mu rugo rwanjye nabashije kwiteza imbere mu buryo bufatika ngura inkoko n’ingurube. Ikindi nakwishimira nuko nabashije gukomeza amashuri y’imyuga mbifashijwemo n’uyu mushinga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwineza Claudine arizeza ubuyobozi bw’umuryango “Global Communities” ari nabo batangije umushinga HIGA UBEHO mu 2009 uterwa inkunga na USAID; ko ibyo bafashijemo abaturage ngo bagere ku ntera bariho ubu bitazasubira inyuma.

Ashimangira ko bazakomeza nk’akarere kubyubakiraho, abagenerwabikorwa bakarushaho gutera imbere.

Uwineza yagize ati “Intambwe abaturage bacu mwafashije bamaze gutera ntizasubira inyuma, ahubwo tuzakomeza kubitaho kugira ngo inama mwabagiriye ndetse n’ibindi mwabagejejeho bakomeze kubyubakiraho”.

Milton Funes Umuyobozi wa “Global Communities” ku rwego rw’igihugu yavuze ko uyu muryango wafashije Akarere ka Kamonyi gufasha bamwe mu bana bo mu miryango itishoboye bibasirwago n’ibibazo by’urudaca.

Uyu muyobozi yongeyeho ko bafashije abagenerwabikorwa babo kurema amatsinda yo kubitsa no kugurizanya arimo abanyamuryango basaga 1700.

Ikindi cy’ingenzi ni uko bafashije mu kwita ku mibanire binyujijwe mu kagoroba k’ababyeyi kuko nibura imiryango 1965 yagezweho n’iyi gahunda ikaba yari ifite abayikurikirana bagera kuri 46 bareba uko babayeho bakanagira inama iyi miryango ku birebana n’imibanire iboneye.

Abaturage bo mu mirenge uyu mushiga wakoreragamo ari yo Nyamiyaga, Nyarubaka, Gacurabwenge, Karama na Rukoma bigishijwe bwo kuboneza imirire n’isuku mu ngo, gukurikirana imikurire y’abana ndetse banatanga n’ubujyanama ku ihungabana.