{Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuwa Kabiri washyize ahagaragara umunzani uzakoreshwa mu kugenzura urugero ibihugu bigezeho mu gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye no koroshya urujya n’uruza rw’ibicururuzwa mu koroshya isoko rusange hagati y’ibihugu bihuriye muri uyu muryango, umuhango wabereye i Arusha muri Tanzaniya.}

Iki gipimo-karita kizajya gipimirwaho urugero ibihugu byo mu karere bigezeho byinjira muri gahunda z’isoko rusange ry’umuryango wa EAC, kizakoresha ingero zifatika mu buryo bw’imibare n’izidafatika.

Mu muhango wo gushyira ahagara iki gipimo, umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera yavuze ko iki iyi karita izakoreshwa nk’umunzani wo gupimisha ubwitabire bw’ibihugu mu kwitabira gahunda zo koroshya ubuhahirane ndetse no kugenzura aho intego umuryango wihaye zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Mu buryo bw’umwihariko iki gipimo kizakoreshwa mu kureba uburyo buri gihugu kitwara mu gushyira mu ngiro uburyo bwo koroshya ubucuruzi bwa serivise na n’ibindi bicuruzwa byambukiranya imipaka.

Sezibera avuga ko EAC izirikana ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo gushyiraho isiko rusange rigoye, bityo ngo iki gipimo kikaba koroshya uburyo bikorwa.

Yagize ati “Iki gipimo ntabwo kigiriyeho gutunga agatoki igihugu runaka cyangwa kugira igihugu kinengwa. Ni uburyo bwo gusuzuma aho turimo dukora neza kugira turusheho kuhashimangira, ndetse no kureba ahakenewe impinduka kugira ngo nazo zikorwe turusheho kwihutisha izi gahunda.”

Iki gipimo kigizwe n’amapaji agera ku 106 y’ubusesenguzi bw’ingingo 983 zijyanye n’isoko rusange ry’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba.

Kugira ngo gahunda z’isoko rusange zishyirwe mu bikorwa, ibihugu bisabwa gushyira mu bikorwa urujya n’uruza rw’ibicuruzwa kandi nta misoro itanzwe, hakanahuzwa uburyo ubucuruzi bukorwamo.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2013 bwagaragaje ko ibihugu bigize EAC bigitsimbaraye ku mategeko yabyo, akenshi adahuye n’ayo uyu muryango washyizeho mu koroshya urujya n’uruza rw’ibintu.

Iki gipimo kizamurikwa ku mugaragaro mu bihugu byose bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, guhereye mu Rwanda aho kimurikwa kuri uyu wa gatatu.

[email protected]