Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kanama 2022, mu muhango wo gufungura amahugurwa y’abahinzi b’ibihumyo mu Rwanda, barimo guhabwa ku bufatanye bwa Leta y’u Bushinwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.
Ni amahugurwa ari kwibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya JUNCAO rikoreshwa mu buhinzi bw’ibihumyo mu Bushinwa ahahingwa ibihumyo bizwi nka ‘Button mushroom’.
Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ibihumyo ari igihingwa cya ngombwa kandi kibafasha mu kwiteza imbere bityo ari iby’agaciro kuba bari guhugurirwa ku ikoranabuhanga rishobora kubafasha kongera umusaruro.
Bizimana Vincent uhinga ibihumyo mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo avuga ko ahinga ibihumyo guhera mu 2018.
Avuga ko aribyo bimutunze kandi yiteze kuzongera umusaruro nyuma yo guhabwa amahugurwa ku ikoranabuhanga rigezweho. Ubusanzwe avuga ko aba ashobora kweza hagati y’ibilo 50-100 ku munsi.
Ati “ Ubwoko bw’ibihumyo twari dusanzwe duhinga, kububika igihe kirekire ntabwo byashobokaga ku buryo nk’ababijyana mu mahanga byabaga ari ikibazo, ibihumyo bari kutwigisha guhinga byo rero bishobora akukibwa igihe kinini kandi batubwiye ko no ku isoko bidahagaze kimwe.”
Ubusanzwe ibihumyo ni igihingwa ushobora guhinga ukajya usarura buri kwezi, kandi ugahita wongera ugahinga. Kuri ubu ikilo cy’ibihumyo mu Rwanda kigurishwa hagati ya 1500Frw na 3000Frw.
Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko aho Isi igeze abantu bamaze kumenya ko ibihumyo ari ubuhinzi nk’ubundi kandi bushobora gutunga ababikora cyane ko hari n’abasigaye bahinga ibihumyo bakabyohereza mu mahanga.
Ati “Impamvu ibihumyo tubifata nk’ibyo kwibandwaho ni uko icya mbere bihingirwa ahantu hato, kandi bibyara inyungu, ikindi kirimo ni uko bibasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko igihugu cye gikomeje gushyira mu bikorwa intego perezida wacyo, Xi Jiping yihaye yo kurwanya ubukene haba muri icyo gihugu ndetse n’ibindi bihugu byo ku Isi bafatanya.
Avuga ko “Ibihumyo bifite isoko rinini ku Isi, bityo turamutse tubihinze ku bwinshi haba mu Bushinwa cyangwa na hano mu Rwanda, byadufasha kurandura ubukene mu gihe cya vuba nk’uko ari intego ya Perezida w’Igihugu cyacu, Xi Jiping.”
Yavuze ko ubu buhinzi bushya bw’ibihumyo bwifashisha ikoranabuhanga rya Juncao bufatiye runini u Bushinwa ari nayo mpamvu bifuza ko n’u Rwanda rwatera imbere rwifashishije ubwo buhinzi bw’ibihumyo bigezweho.
Ambasaderi Wang avuga kandi ko ibi bihumyo bifasha mu kurengera ibidukikije kuko bidahingwa ku butaka nk’uko byari bisanzwe ahubwo bihingwa mu mazu yagenewe ubuhinzi [Green house] kandi bikaba bihingwa ahantu hato ugereranyije n’ahahingwa ibihumyo bisanzwe.
Mu 2021, u Bushinwa bwageze ku ntego yo kurandura ubukene mu gihugu, aho kuva mu 1980 nibura abaturage barenga miliyoni 770 bamaze kuvanwa mu bukene bukabije. Ni ibintu byashobotse kuko ubuhinzi bwabanje gutezwa imbere.
Mu 2017, inkuru y’umuhinzi w’ibihumyo mu Rwanda yerekanywe mu Muryango w’Abibumbye, aho yagaragazaga urugendo yakoze ubwo yatangiraga guhinga ibihumyo, kuri ubu bikaba bimutunze, yarubatse amazu n’ibindi bikorwa by’iterambere yagejejweho n’ibihumyo.
U Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo kuko nibura kuva mu 2006 abahinzi b’ibihumyo 35000 bamaze guhugurwa. Hafi toni 250 z’ibihumyo bisarurwa buri mwaka.










Ibitekerezo 0