Ibi biganiro bije nyuma y’uko ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’igihe kirekire yo kugeza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, mu rwego rwo kongera umutekano w’ingufu no kugabanya ingaruka ziterwa no kwishingikiriza ku masoko make.
Minisitiri w’Ubwikorezi, Itumanaho n’Ikoranabuhanga wa Oman, Said bin Hamoud Al Maawali, yatangaje ko ibihugu byombi biri gusuzuma uburyo byashora imari mu bikorwaremezo bifasha kubika ibikomoka kuri peteroli, haba aho biva no ku byambu byifashishwa mu kubigeza mu Rwanda.
Yabigarutseho ku wa 28 Ukwakira 2026, mu biganiro byateguwe na International Security Conference on Africa (ISCA), byabereye i Kigali.
Al Maawali yavuze ko kugira amasezerano y’igihe kirekire yo kugura ibikomoka kuri peteroli bidahagije mu gihe hatariho ububiko n’ibikorwaremezo byizewe byo kubitwara.
Yasobanuye ko ibiganiro biri gukorwa bireba cyane cyane kongera ubushobozi bwo kubika ibikomoka kuri peteroli ku byambu byo muri Oman no muri Afurika y’Iburasirazuba, kugira ngo hatabaho ihungabana ry’itangwa ryabyo mu gihe habaye ibibazo ku isoko mpuzamahanga.
Ati “Biri gukorwa ku mpande zombi, ndavuga ku byambu byo muri Oman, ariko no ku byambu biri imbere muri Afurika y’Iburasirazuba.”
Ibi biganiro bije mu gihe u Rwanda rwatangiye gutumiza ibikomoka kuri peteroli muri Oman, hashingiwe ku masezerano rwagiranye n’ikigo cy’ubucuruzi cya Leta y’icyo gihugu.
Kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira ibyiciro bitatu by’ibikomoka kuri peteroli, bifite uburemere bwa toni zigera ku 120.000.
Ibyiciro bibiri bya mbere, buri kimwe gifite toni zigera ku 40.000, byanyujijwe ku Cyambu cya Tanga muri Tanzania, muri Nyakanga na Kanama 2026, mu gihe icyiciro cya gatatu cyanyujijwe ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya, muri Nzeri.
Al Maawali yagaragaje ko kugira ububiko buhagije ku mpande zombi bishobora gufasha u Rwanda gukomeza kubona ibikomoka kuri peteroli, nubwo habaho ibibazo mu nzira zo kubitwara cyangwa ihindagurika ry’itangwa ryabyo ku isoko mpuzamahanga.
Yanavuze ko ubufatanye bwa Oman n’u Rwanda bushobora kwagukira mu zindi nzego, zirimo ingufu zisubira, ifumbire mvaruganda na soufre ikoreshwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu zindi nganda.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda w’u Rwanda, Antoine-Marie Kajangwe, yavuze ko kongera ubushobozi bwo kubika no gutwara ibikomoka kuri peteroli biri mu ngamba Guverinoma yashyize imbere kugira ngo igihugu gikomeze kubona ibi bicuruzwa mu buryo bwizewe.
Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje kugirana ubufatanye n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, birimo Oman, ndetse na Kenya na Tanzania, kugira ngo rushimangire inzira zikoreshwa mu gutumiza ibikomoka kuri peteroli.
Kajangwe yasobanuye ko u Rwanda rushyize imbere ishoramari mu bikorwaremezo by’ububiko n’ubwikorezi, birimo imiyoboro itwara ibikomoka kuri peteroli, imihanda na gari ya moshi.
Ati “Icya kabiri twaganiriye, ni ibijyanye no gushora imari mu bikorwaremezo by’ububiko n’ubwikorezi haba mu gukora impombo, imihanda ndetse na gari ya moshi.”
Yavuze ko ibyo bigamije kugabanya ingaruka z’ibibazo mpuzamahanga bishobora gutuma ibikomoka kuri peteroli bibura cyangwa ibiciro byabyo bikazamuka.
Yongeyeho ko u Rwanda ruri no gushaka uburyo bwo guhuza ibikenerwa ku isoko ry’imbere mu gihugu, kugira ngo rushobore gutumiza ibikomoka kuri peteroli ku biciro biboneye.
Uretse ibyo, u Rwanda rukomeje gukorana n’abashoramari mu guteza imbere ibikorwaremezo byo gutunganya peteroli n’imishinga ijyanye no kubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba, amazi n’andi masoko y’ingufu zisubira.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ISCA, Lt Gen (Rtd) Frank Mushyo Kamanzi, yagaragaje ko amakimbirane mpuzamahanga, ibihano by’ubukungu n’ihindagurika ry’ibiciro bikomeje guhungabanya isoko ry’ingufu, bigira ingaruka ku bihugu bya Afurika.
Yatanze urugero rw’intambara yo muri Ukraine n’umutekano muke mu Burasirazuba bwo Hagati, agaragaza ko ibyo bibazo bigira ingaruka ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli, ubwikorezi, inganda n’umutekano w’ibiribwa.
Kamanzi yasabye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu bikorwaremezo by’ingufu, gushaka amasoko atandukanye no gukomeza ubufatanye hagati yabyo kugira ngo bigabanye ingaruka z’ihungabana ry’isoko mpuzamahanga.
Ibiganiro u Rwanda na Oman birimo biracyibanda ku buryo bwo guteza imbere ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli. Nta tangazo rirashyirwa ahagaragara rigaragaza aho ubwo bubiko buzubakwa, ubushobozi buzaba bufite, amafaranga buzatwara cyangwa igihe imirimo yo kubwubaka izatangirira.







Ibitekerezo 0