{Ikompanyi Sotramon Limitee yo mu birwa bya Maurices imenyerewe mu bijyanye n’ingufu, irateganya gushora imari igera kuri miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika mu kubaka urugomero rw’amashanyarazi mu burengerazuba bw’u Rwanda ruzatanga megawatts zigera kuri 15 guhera mu mwaka wa 2017.}
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua avuga ko Umuyobozi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko hamaze kuba ubwumvikane hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’iyi kompanyi ku iyubakwa ry’uru rugomero ku mugezi wa Rusizi uherereye mu majyepfo y’uburengerazuba hagati y’u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Niyibizi Mbanzabigwi, umukozi wa Minisiteri y’ibikorwa remezo mu ishami rishinzwe ingufu yatangarije Xinhua ko ahagomba kubakwa urugomero harimo hategurwa muri iki gihe, imirimo igeze kure.
Ingomero zitanga amashanyarazi mu Rwanda, ahanini ziri mu bwoko bw’izivana ingufu ku mazi hakaba n’izivana ingufu ku bushyuhe n’ubukonje ariko abagera kuri 14% by’abaturarwanda nibo bagerwaho n’aya mashanyarazi.
Guhera mu mwaka wa 2007, mu Rwanda hatangiye gukoreshwa amatara yo mu bwoko bwa LBC akenera amashanyarazi make mu rwego rwo kuyasaranganya.




Ibitekerezo 0