Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye mu Karere ka Kayonza aho Koperative 21 ziri kubakirwa ubwanikiro bugezweho mu mushinga wa Farm P3 uzatwara arenga miliyari 1.4 Frw.

Izi Koperative ziri gufashwa binyuze mu mushinga Farm P3 uterwa inkunga na IFAD binyuze muri RAB.

Amakoperative afashwa kubakirwa ubwanikiro bugezweho bw’ibyuma agatanga 50% by’amafaranga akenewe angana na miliyoni 14.5 Frw, ni mu gihe abifuza kugura imashini zumisha neza umusaruro zikanahungura ibigori bo bari kunganirwaho 40%.

Kugeza ubu koperative 21 zimaze kwishyurirwa miliyoni 304 Frw mu gihe ibigo bitanu na byo na byo bimaze kwishyurirwa miliyoni 235 Frw mu kugura imashini zumisha umusaruro n’izihungura imyaka.

Mukarurangwa Sarah uyobora Koperative COCURIVAM iherereye mu Kagari ka Rugendabari mu Murenge wa Mukarange, yavuze ko bahinga ibigori kuri hegitari 43 aho mu gihembwe gishize babonye umusaruro ungana na toni 249, yavuze ko bajyaga batakaza umusaruro mwinshi kubera kubura aho banika ariko kuri ubu bubakiwe ubwanikiro bubiri.

Ati “Nta hantu twanikaga ibigori twagiraga, akenshi twabyanikaga hasi ku mbuga z’umuceri aho twaramburaga amahema menshi tukazanikaho. Iyo imvura yagwaga yarabyangizaga rimwe na rimwe tugahomba byinshi. Buri gihembwe ntitwaburaga toni zirindwi zangirikaga twahombaga, ubu rero turishimye turizera ko nta musaruro wacu uzongera kwangirika.’’

Rwakayiro Elias uyobora Koperative Duterane Inkunga Nyamarebe ikorera mu Kagari ka Kawangire mu Murenge wa Rukara, yavuze ko kutagira ubwanikiro byatumaga bahomba abakiliya bitewe n’uko ibigori bezaga byabaga birimo uruhumbu.

Yavuze ko bishatsemo miliyoni 14.5 Frw kugira ngo babone ubwanikiro bwiza bujyanye n’igihe, bagashimira Leta yabahaye 50%.

Rugangazi Evariste uhinga ibigori ndetse akanabitubura we yafashijwe kugura imashini yumisha neza ibigori ifite agaciro ka miliyoni 107 Frw aho we yatanze 60% mu gihe Leta yamwunganiye 40%.

Yavuze bari basanganywe imashini yumisha toni esheshatu ariko ko Leta yabafashije kubona iyumisha toni 15 mu isaha.

Ati “Mbere twagiraga ibihombo byo kwangirika kw’imbuto ariko aho tuboneye iyi mashini biraduha icyizere ko nta bigori bizongera kwangirika. Ikindi biradufasha gutunganya imbuto nziza ku buryo tuzajya dutanga imbuto yizewe.’’

Umuyobozi w’Agateganyo wungirije w’Akarere ka Kayonza, Jules Higiro, yabwiye IGIHE ko ubwanikiro babonye ari ubwiyongera ku bundi basanganwe bufasha abaturage kwanika neza ibigori byabo.

Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abaturage ni ugukoresha neza ibikorwaremezo babonye bafatanyije na Leta. Ikindi ni ukubakangurira gukora cyane bagendeye ku nama n’amahugurwa babona atandukanye yo kuzamura imyumvire no kubaka ubushobozi bwabo bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite, bakabyikorera. Iyo aribo bikoreye ibyo bakeneye babigira ibyabo.’’

Kuri ubu Akarere ka Kayonza gafite ubwanikiro 94 kongeraho ubundi 21 buri kubakwa. Ubuyobozi buvuga ko hakenewe ubundi bwanikiro bushya 23 kugira ngo babashe gufata neza umusaruro w’ibigori biba byeze mu Karere kose.

Umushingwa KIIWP uri kunyuzwamo iyi nkunga ya Farm P3 washinzwe na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,IFAD, aho ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Koperative 21 'i Kayonza zimaze kubakirwa ubwanikiro bugezweho
Koperative 21 'i Kayonza zimaze kubakirwa ubwanikiro bugezweho
Imashini yumisha ibigori yahawe Evariste Rugangazi ni imwe muri eshanu zimaze gutangwa aho igura miliyoni 107 Frw
Imashini yumisha ibigori yahawe Evariste Rugangazi ni imwe muri eshanu zimaze gutangwa aho igura miliyoni 107 Frw
Ubwanikiro buri kubakirwa amakoperative i Kayonza bwitezweho kumara igihe kinini ugereranyije n’ubusanzwe bw’ibiti bakoreshaga
Ubwanikiro buri kubakirwa amakoperative i Kayonza bwitezweho kumara igihe kinini ugereranyije n’ubusanzwe bw’ibiti bakoreshaga
Rwakayiro Elias uhinga i Kayonza avuga ko bishimiye ko nta musaruro wabo uzongera kwangirika
Rwakayiro Elias uhinga i Kayonza avuga ko bishimiye ko nta musaruro wabo uzongera kwangirika
Rugangazi Evariste uhinga i Kayonza yashimiye Leta yabafashije kubona imashini nziza zumisha umusaruro vuba
Rugangazi Evariste uhinga i Kayonza yashimiye Leta yabafashije kubona imashini nziza zumisha umusaruro vuba
Mukakarangwa avuga ko bajyaga bagira ikibazo cy’ibigori byabo byangirikaga agashimira Leta yabubakiye ubwanikiro bugezweho  i Kayonza
Mukakarangwa avuga ko bajyaga bagira ikibazo cy’ibigori byabo byangirikaga agashimira Leta yabubakiye ubwanikiro bugezweho i Kayonza