IGIHE

Ubwiyongere bw’inzu zigezweho ku butaka bwahingwagaho bukwiye gutuma dutekereza ahazaza

7 11-01-2019 - saa 14:47, Merard Mpabwanamaguru

Uko abantu biyongera, ubutaka bwo ntibwiyongera ahubwo burushaho gukoreshwa cyane kugira ngo bubatunge.

Ubusanzwe ubutaka buri mu murage rusange w’imbaga y’Abantu bose; abakurambere, abariho ubu ndetse n’abazavuka mu gihe kiri imbere.

Abantu bahamya ko ibiri ku butaka, munsi yabwo no mu kirere cyabwo byaba bihari ku bwa kamere cyangwa byarahashyizwe n’abantu nabyo bibarwa mu mutungo w’ubutaka.

Abaturage b’u Rwanda bavuye kuri Miliyoni 4.8 mu 1978, bagera kuri miliyoni 10.5 mu 2012 kandi biteganyikwe ko bazaba bageze kuri miliyoni 16.3 mu 2032 na Miliyoni 22.1 mu mwaka wa 2050.

Ubu bwiyongere bw’abatuye igihugu cyacu bwagiye bugira impinduka ku mikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, aho ubutaka butabyazwaga umusaruro bwatangiye gukoreshwa, ubwakoreshwaga butangira guhindurirwa icyo bwakoreshwaga, ndetse bikorwa mu kajagari, ahahingwaga hatangira kubakwa.

Byatumye kandi ibidukikije byari mu mutungo ukomye (amashyamba n’ibishanga) bitangira kuvogerwa.

Kuko ubutaka ari n’umurage w’abazavuka mu gihe kizaza, Leta y’u Rwanda yashyizeho politiki n’amategeko bihamye mu gukoresha no gucunga neza ubutaka.
Hagenwe uburyo bugomba gukoreshwa hakorwa ibishushanyombonera, habungwabungwa ibidukikije mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Iyo uzengurutse muri Kigali ndetse ukanasohoka hanze yayo mu yindi mijyi y’igihugu, ariko cyane cyane mu turere twegereye Kigali, ubona imisozi yahingwagaho kandi yeraga cyane ndetse n’iyari iriho amashyamba yubatseho inzu nini cyane kandi nziza, zihenze kandi ugasanga zimwe ziri ahahanamye hatanagera ibikorwa remezo.

Ibi bamwe barabyishimira bakarata aho batuye bavuga ko hamaze kuba umujyi, kandi byagakwiye kubatera gutekereza ejo hazaza heza n’ubukungu burambye by’igihugu cyacu.

Ese abaturage ko biyongera n’inyubako zikiyongera mu buryo busandaye ku butaka buto bw’igihugu, aho amaherezo umutungo kamere n’ubuhinzi ntibizakendera ndetse bikaba byanateza ibibazo igihugu cyacu?

Abenshi bubaka inzu zo guturamo, bazubaka mu mafaranga y’inguzanyo yewe ntizinarangire kandi ugasanga harimo n’ibyumba by’inyubako bashobora kumara n’amezi atatu cyangwa atandatu badakoresha.

Kubera ko ubutaka dukoresha uyu munsi ari umutungo n’abazadukomokaho bazakoresha, muri iyi nkuru ngufi ndashaka kugira abasomyi inama zikurikira:

Icya mbere ni ugusobanukirwa ko ubutaka bwose bw’igihugu atari ubwo kubakwaho; kuko hari n’ibindi bikorwa biba bikenewe (Ibikorwa remezo, Ubuhinzi n’ubworozi, Amashyamba, urusobe rw’ibinyabuzima, Amarimbi, imyidagaduro, n’ibindi).

Bagomba gusobanukirwa no kubahiriza ibishushanyombonera by’imikoreshereze y’ubutaka, hibandwa ku kubyaza umusaruro mwinshi ubuso buto no gukorera ingendoshuri ahatandukanye hagiye hubakwa imidugudu y’icyitegererezo kugira ngo bidufashe kumenya kubaka inzu ziberanye n’imiryango yacu hashingiwe ku bukungu.

Bityo igiciro n’ubuso byakoreshwaga mu kubaka inzu nini ifite n’ibyumba bidakoreshwa hubakwe inzu igendanye n’igihe kandi icumbikira imiryango myinshi.

Hari kandi gusobanukirwa ko ubutaka bugenwa n’ibishushanyo mbonera ko ari ubwo guturaho, atari ubwo guhita bukatakatwa ibibanza bwose ngo buturweho, ahubwo ko bikorerwa igenamigambi bitewe n’ubukungu ndetse n’uko abaturage bagenda biyongera.

Merard Mpabwanamaguru, Impuguke ku mikoreshereze y’ubutaka n’Iterambere akaba n'Umwarimu wa Kaminuza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Pablo 2019-01-12 01:43:10

Ubu c abantu bose bazashobora kwigondera ziriya nzu z’i Gacuriro za Million 90 < nibamu nkengero umuntu yabina 20M akubaka Cadesterale nziza kuki yatanga 90M. Mwige inyigo ijyanye n’ubushobozi bw’abaturage, amazi n’umuriro bibe bihagije nta bura rya hato na hato.

2
Maseka 2019-01-12 01:06:45

Urumva uvuze ibintu bizima ariko njye siko mbibona!
Family planning niyo ya mbere!
Uretse ko abantu nbona bazageraho bakibwiriza kuboneza urubyaro kuko kugira abana benshi no kubabonera ibya ngombwa bitoroshye!
Naho ibyo kubaka n’ ubutaka buto si cyo cyihutirwa!
Bakangurire abantu kubyara abo bashoboye kurera ntawe urengeje abana 2!
Naho ibyo kubaka byo n’ u bundi abanyarwanda bashoboye kwiyubakira amazu ni mbarwa!
Igihe bazabishobora ubwo na ecomony izaba imeze neza!

3
Jean 2019-01-11 12:18:26

Rwose ntacyo uvuze kidufasha. Ibiri murino nkuru byose tutabizi. Reka abashoboye kubaka bubake, ubundi se ababishoboye ni % ingana iki y’abanyarwanda bose. Apartments se ubu ufite amazi n’umuriro bihahije byo gukoresha mo? Ubuse aho bahinduye R2 or R3 ubona hatarananiranye kubaka?

4
Marcopolo 2019-01-11 08:18:32

Wenda wowe wavuga bakakumva, aba bantu njye namaze gukurayo amatwi n’amaso, nabonye bakora nk’abacanshuro. Hera kuri kiriya kizu cya FPR kiri Masoro, unarebe icyo PSD igiye kubaka i Gahanga; ni urukozasoni. Cyakora nanone ibi bintu byo kubaka mu kavuyo ibizu bimeze nka chateaux zo mu kinyejana cya 18 Europe unabisanga Kampala, nayo niko bimeze. Kugira umuturanyi mubi ni ibyago kimwe nibindi byose.

5
NTAGANIRA J.Bosco 2019-01-11 08:13:32

Nibyo rwose ibyo iyo mpuguke ivuze ni ukuri. twakagombye gukumira inyubako zishyirwa ahantu hari ubutaka bwiza bwera. Twige kuba mumazu mato kandi ajya hejuru. dutatire urugero kuri Japan.

6
Mukama 2019-01-11 07:56:24

Urakoze Mr. MPABWANAMUNGU, turakunenga ikintu kimwe gusa, theories zawe urazitanga utitaye kubibera hanze hano mu Rwanda, uzabanze ukore ubushakashatsi bwimbitse kugitera amazu kubakwa ntiyuzure kandi ari inguzanyo, kubakwa nabi byahato na hato kw’amazu mugihe witwa ngo wari ubonye icyangombwa n’ibindi...Gusa ntuzibeshye ngo ugane service zitanga ibyangombwa mu bushakashatsi bwawe. Ikindi ntukavuge ngo ahagenewe guturwa ni igena migambi ngo singombwa guhita bahubaka kuko uba wiyibagije ko icyangombwa cy’aho gisohokaho amafaranga atagira ingano yo kuhasorera ukicyakira wanatinda gusora wayabuze akiyongeraho andi y’ibihano. Hanyuma uzanafashe uturere kujya dukora imihanda y’aho bari gutangira ibyo byangombwa byo kubaka mbere yuko babitanga hapana twa tuyira bacunga twihangiwe n’abaturage ukayoberwa isura amazu yubatsemo. Hanyuma rero izo nzu zawe ngo zitamara ubutaka umuryango utakwinjizamo n’igitanda mumwanya w’agatebe ko kwicaraho, uzazubake uzituremo wowe niba warakoze imyitozo ihagije yo gutura muri appartment n’ibyawe byose kuko abanyarwanda ntituramenyera kubana n’abana benshi tukibyara mumpatanwa muburiri bumwe, ikiza gihari nuko Leta idufitiye gahunda yo kuringaniza imbyaro kandi gahoro gahoro, naho mugihe uvuye mubafatishije iyo mibereho bayimazemo imyaka ibihumbi barayinjiyemo gahoro gahoro imyumvire Leta zabo zibafasha kuyihindura. Muri make twakubwiraga ngo ba usubiye muri amerika cyangwa ntituzi za burayi, mubushinwa aho wavanye ibyo bintu byawe, wasanga uri na single ntawe ubizi cg ukaba wizeye ko kubaka iyawe nzu byarangiye, ibyo waje utura kuba nyarwanda ba ubisubiranyeyo birateza inyubako zikocamye, rindira hari ibyo tukirimo muri gahunda za Leta byo kuringaniza imbyaro no gutera imbere tukabaho nk’abaherwe bafite n’ahandi basohokera bakahamara igihe badakeneye kuguma munzu yisanzuye. Niba ari nawe wabizanye benshi barakugaye nta appartement kuri famille rwose Imana ikubabarire.

7
Rwandan 2019-01-11 07:32:39

Nonese bazature hehe ? Ikibazo si ukubaka ayo mazu kuko nibafite ubushobozi bwo kuyubaka ari bake. Ahubwo ikibazo ni ubwo bwiyongere bukabije bw’abaturage.

Kwamamaza