Nk’uko byagaragajwe bikanatangazwa muri ‘Revue professionnelle Radiology’, uku kunywa itabi n’ibisindisha, uburwayi bwa Diyabete ndetse no kuba umuntu yaba abyibushye bikabije, ngo bituma habaho kugabanuka kw’ibice bimwe na bimwe mu bigize ubwonko, akaba ari nabyo bitera uyu muntu kugenda agira ikibazo cyo kwibagirwa kudasanzwe; ari yo ndwara izwi nka 'Alzheimer’.

Prof Kevin King umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Californie y’Amajyepfo (L’Université de Californie du Sud), avuga ko indwara n’ibindi bikora ku buzima bw’imitekerereze ya muntu, bigira aho bihurira cyane n’ubuzima bw’ubwonko. Ati “Icyo ni ikintu navuga ko cyari gisanzwe kizwi, ariko ubushakashatsi bwacu bwarushijeho kubigaragaza.”

Mu nyigo bakoze, abashakashatsi basuzumye dosiye 1600 z’abarwayi bahuye n’iki kibazo cyo kwibagirwa, icyakabiri cyabo bakaba bari hejuru y’imyaka 50 naho abandi bakaba munsi y’iyo myaka y’amavuko, bakurikiranwa mu gihe cy’imyaka 7, nyuma bacishwa mu cyuma ngo hasuzumwe uko ubuzima bw’ubwonko bwabo bwifashe ndetse harebwe n’imbaraga z’ubudahangarwa bwabwo mu guhangana n’ikibazo cya Alzheimer.

Abakoreweho ubu bushakashatsi basuzumwe mu bice bitatu by’ingenzi by’ubwonko bibufasha kubika, ni ukuvuga ibice by’ubwonko bihesha nyirabwo ububasha bwo kuba yabasha gufata mu mutwe cyangwa kwibagirwa.

Mu gusesengura ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi, basanze muri bo, abanywa itabi n’ibisindisha, abarwaye Diyabete ndetse n’abafite umubyibuho ukabije, ari ko bigenda birushaho kubateza ingaruka zihariye kuri buri gice cy’ubwonko muri bitatu bibufasha kubika.

Bityo ubushakashatsi bwafashe umwanzuro bugaragaza ko ari ibyo kwirinda, kuko bikorana cyane n’ubwonko, bikabwangiza, maze bigakururira umuntu uburwayi busibangana ibibitse mu mutwe (kwibagirwa bikabije), bizwi nka Alzheimer mu ririmi rw’amahanga; nyamara ubusanzwe ifatwa nk’indwara y’abakuze, ikanagaragara ku bagize impanuka zikabangiza ku gice cy'umutwe.

Alzheimer, ni indwara itera kwibagirwa ubusanzwe imenyerewe ku bantu bashaje
Alzheimer, ni indwara itera kwibagirwa ubusanzwe imenyerewe ku bantu bashaje