Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwiswe ‘Prostate Cancer UK’ bwagaragaje ko umugabo umwe mu bagabo bane b’abirabura aba afite ubu burwayi, mu gihe ku bagabo b’abazungu ho umwe mu bagabo umunani ari we uba afite iki kibazo, ariko bikaba umwihariko ku bagabo b’Abanyaziza (men of Asian heritage) kuko iki kibazo kigirwa n’umwe muri 13.
Ubushakashatsi bugaragaza ko indwara ya kanseri ifata mu dusabo tw’intanga ngabo, iri ku isonga mu zibasiye abagabo bo mu Bwongereza, dore ko ngo buri mwaka habarurwa abagera ku bihumbi mirongo ine na kimwe bisaga (41,700) bafite ubu burwayi, naho abapfa bazize ubu burwayi buri mwaka bakaba 10,800, bikaba byitezwe ko iki kibazo cyafata indi ntera irenzeho mu mwaka wa 2030 niba ntagikozwe ngo iyi mibare ihagarikwe.
Ubushakashatsi ‘Prostate Cancer UK’, bwagaragaje igipimo cy’ibyago byo kurwara iyi kanseri ku bagabo b’abirabura, abazungu n’abanya Aziya, bunagaragaza ibyago byabo mu kubahitana.
Aha, umwe mu bagabo 24 (4.2%) b’abazungu ahitanwa n’ubu bwoko bwa kanseri, igahitana umwe mu bagabo 12(8.7%) b’abirabura, n’umwe mu bagabo 44 (2.3%) bakomoka muri Aziya.
Ibyavuye muri iyi nyigo, byanatumye hakorwa indi nyigo yatumye bimenyekana bwa mbere mu mateka, ko hari ubwoko butanu bwa kanseri zibasira udusabo tw’intanga ngabo, hagaragazwa n’ibizitandukanya.
Ntabwo ubu bushakashatsi bwagaragaje impamvu abagabo b’abirabura ari bbo bibasirwa n’ubu burwayi kurusha abazungu cyangwa no kurusha abakomoka muri Aziya, gusa bikekwa ko bishobora kuba bituruka mu maraso y’ibisekuru.
Uburyo iyi ndwara ibahitana bwo bujya gusa, kuko ngo muri rusange, ku birabura, abazungu n’abakomoka muri Aziya, umwe muri 3 aba afite ibyago byo guhitanwa n’iyi kanseri






Ibitekerezo 0