Uko imibare ibigaragaza

– 67% babeshya abakunzi babo ko ubwo burwayi butabarangwaho, muri aba 92% bakabeshya banga ko abakunzi babo bahita babacikaho burundu ntibongere kugirana imibonano.

– 8% biyemeza gukomeza kugirana imibonano mpuzabitsina n’abakunzi babo nta gakingirizo.

– 10% bakoresha agakingirizo, ariko ntigakoreshwe mu gihe bishimisha mu bundi buryo nk’imibonano ikorewe mu kanwa (oral sex).

Kwanga ko abakunzi babo babakeka; impamvu ya mbere ituma bimika ikinyoma
Bavuga ku bushakashatsi bwabo, ababukoze bagaragaje ko abanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina batazitewe n’abakunzi babo bazwi, biyemeza kubeshya no gukomeza kuryamana na bo, banga ko babakeka bikabatakariza icyizere ndetse ngo baba batewe ipfunwe no kuba babazwa umubare w’abo baryamanye n’abo ari bo.

Mu bantu bakuru 2,521 bo mu Bwongereza babajijwe uko bitwara mu gihe nk’iki, ngo hafi ya bose basubije ko baterwa isoni no kuba babazwa umubare w’abo baryamanye hanze y’umukunzi wabo uzwi, ibi bigatuma bahitamo kubeshya no gukomeza kuryamana na bo babtitaye ku kibazo cyo kuba babanduza.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ubusambanyi no gucana inyuma biri ku rwego ruhambaye mu Bwongereza.

Ababajijwe bagaragaje ko umugore waciye inyuma umukunzi we aba yaryamanye n’abantu 11 byibura, mu gihe umugabo waciye inyuma uwo bakundana, we aba yaryamanye n’abantu 32, umubare ujya kwikuba 3 uw’abagore.

Michael Ross, Umuvugizi wa ‘online pharmacy Medexpress.co.uk’ yakoze ubu bushakashatsi, yagize ati “Uburyo abakundana bacana inyuma birakabije, ariko igiteye ubwoba cyane ni ukuntu bamwe banduza bagenzi babo babishaka kuko ngo bagize isoni zo kubabwiza ukuri […].”

Ross avuga ko kurwara indwara zandurira mu myanya mpuzabitsina bidasobanuye ko ubuzima burangiye, ati “Inyinshi muri zo ziravurwa zigakira, umuntu aba akwiye kwivuza cyangwa agafata ingamba zituma atanduza mugenzi we, gusa benshi babikorera kugira ngo hatagira n’umukeka.”

Raporo ya Public Health England yo mu mwaka wa 2014, aho ubu bushakashatsi bwakorewe (England/u Bwongereza), yagaragaje ko abantu 440,000 muri uwo mwaka, ari bo bapimwe bagasanganwa indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zinyuranye.

Iki gipimo ngo kizamurwa ahanini n’abana bakomeje kwiroha mu mibinano mpuzabitsina bakiri bato, ndetse n’abaryamana bahuje igitsina (ubutinganyi).

8% banduza bagenzi babo babishaka, batanakoresheje agakingirizo
8% banduza bagenzi babo babishaka, batanakoresheje agakingirizo
Bamwe banduza abandi bitewe n'ipfunwe ryo kubabwiza ukuri
Bamwe banduza abandi bitewe n'ipfunwe ryo kubabwiza ukuri