{Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyagaragaje ko muri kanseri zibasiye Abanyarwanda, iy’ibere iza ku mwanya wa kabiri. }

Mu gutangiza ukwezi k’ubukangurambaga ku ndwara ya kanseri y’ibere, kuwa Kane tariki 16 Ukwakira, Dr. Jean Paul Balinda ukora mu Ishami rishinzwe indwara zitandura n’izindi ndwara mru RBC, avuga ko kanseri y’ibere ari ikibazo mu Banyarwanda mu gihe nyamara itari ikwiye kuba ifite intera ifite.

Dr. Balinda yagize ati“Kanseri y’ibere niyo kanseri iza ku mwanya wa kabiri mu zifitwe n’Abanyarwanda benshi nyuma ya kanseri y’inkondo y’umura. Ku bantu bakuru bisuzumisha, 40,3% bafite iyi kanseri. Ikibabaje rero ni uko iyi kanseri yica abantu, ikababaza abandi mu buryo bukabije kandi nyamara iravurwa igakira iyo umurwayi yageze kwa muganga hakiri kare ataragira kanseri yeruye.”

Dr Balinda akomeza avuga ko iyo umurwayi ageze kwa muganga yaramaze kurwara birenze urwego rwa mbere, nta kindi akorerwa usibye guhabwa imiti igabanya ububabare, ndetse n’ubundi bufasha bumufasha kubana n’indwara itamuzahaza. Bityo rero ngo umuntu wese wibonaho ibimenyetso akwiye kwihutira kujya kwisuzumisha.

Uwivuje hakiri kare kanseri y'ibere irakira
Uwivuje hakiri kare kanseri y'ibere irakira

Kanseri y’ibere ifata n’abagabo

RBC yagaragaje ko abagore aribo bakunzwe kwibasirwa n’iyi ndwara, umwe mu bagore 10 arwara iyi kanseri. Naho mu barwayi 100 ba kanseri y’ibere, umwe aba ari umugabo.

Dr.Mugenzi Pacifique wo mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yatangaje ko we ubwe hari abagabo barwaye iyi kanseri bagera kuri 4 ari gukurikirana.

Ibimenyetso bya kanseri y’ibere ni ukugira akabyimba mu ibere ariko kataryana, impinduka ku ruhu rw’ibere nko gutukura, gukanyarara,kubyimba, impinduka ku mubyimba/imiterere y’ibere, kubyimba, kuvama utuzi mu imoko, rimwe na rimwe uduheri ku muzenguruko w’imoko, n’uburibwe mu ibere bibaho rimwe na rimwe.

Ibishobora gutera iyi kanseri harimo gusaza (ibyago byo kwandura byiyongera buri myaka 10 ndetse abarengeje 40 nibo bandura cyane), uruhererekane mu miryango, kutabyara cyangwa kubyara urengeje imyaka 30 y’amavuko, kuboneka vuba kw’imihango ya mbere, gucura utinze (urengeje imyaka 55), umubyibuho ukabije, kudakora siporo, n’ibindi.

Umuntu wese aba agomba kwisuzuma amabere we ubwe byibura rimwe mu kwezi no kwisuzumisha kwa muganga inshuro imwe mu mwaka.