Ni ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The British Medical Journal, bugaragaza ko guhitamo ibinyobwa ku muntu urwaye diabète ari ingenzi cyane mu kwita ku buzima bwe.

Imibare igaragaza ko mu 2021 abantu bakuze bagera kuri miliyoni 500 basanganywe diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, ndetse byitezwe ko mu 2045 bazagera kuri miliyoni 783.

Ingingo yo kwita ku ku byo umuntu arya cyangwa anywa ni ingenzi cyane mu kubungabunga ubuzima bw’umurwayi wa diabète, icyakora ntabwo hakunze kuboneka amakuru ahagije ku ngaruka zabyo mu gutera urupfu cyangwa indwara z’umutima, ku muntu ufite ubu burwayi.

Dr. Jane Doe uri mu bakoze ubu bushakashatsi, yashimangiye ko ari ingenzi cyane bijyanye n’uko iyi ndwara ikomeza kwiyongera.

Mu gushaka ayo makuru, hasesenguwe amakuru ku bantu 15,486 barimo 74% by’abagore bari ku mpuzandengo y’imyaka 61, bose barwaye diabète yo mu bwoko bwa kabiri.

Hagiye hakurikiranwa ibyo banywa n’ibijyanye n’imirire yabo, hanyuma bakajya babazwa ibibazo buri myaka ibiri kugeza kuri ine, hagamijwe kureba impinduka zagiye zibaho.

Mu gihe cy’imyaka 18,5 hakorwa ubu bushakashatsi, hagaragaye abantu 3,447 bagize uburwayi bw’umutima, mu gihe 7,638 bapfuye.

Abakoreweho ubushakashatsi bagiye bafata ibinyobwa birimo isukari ku bwinshi, byabongereye ibyago byo gupfa vuba ku rugero rwa 20%, bitandukanye n’abagiye bayinywa ku gipimo cyo hasi n’abagiye banywa ibindi binyobwa nk’ikawa, amazi, amata atabyibushya n’icyayi, ku buryo bo ibyago byo gupfa byagabanutse ku gipimo cya 18%.

Roy Taylor wigisha iby’ubuvuzi muri Kaminuza ya Newcastle, yavuze ko kugabanya ibilo ari kimwe mu bifasha abarwayi ba diabète yo mu bwoko bwa kabiri kutibasirwa n’intwara z’imitsi, kunanirwa kw’impyiko, indwara y’umutima no guturika k’udutsi tw’ubwonko.

Ibyo ngo bituma igihe cy’imyaka 10 bari kuzibasirwa na ziriya ndwara, kigabanuka kikagera ku myaka itanu.

Abarwaye diabète bagiriwe inama yo kurya imboga nyinshi n’imbuto, ubundi bakagabanya ibintu byokeje n’ibirimo amasukari menshi.