{Kabuhariwe mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto za Formula1, Michael Schumacher yavuye muri koma nk’uko umuryango we wabitangaje, aho yari amaze amezi atandatu mu bitaro bya Grenoble mu Bufaransa ubwo yahajyanwe tariki 29 Ukuboza 2013 amaze gukubita umutwe hasi ari gukina umukino wo kurubura.}
Uyu Mudage w’imyaka 45 arakomeza kwitabwaho n’abaganga mu bitaro byagizwe ibanga nk’uko BBC ibitangaza.
Umuryango uvuga ko ushimira abantu bose bohereje ubutumwa bwo kwihangana, bati “twizeye ko byamufashije.”
Bashimiye kandi byimazeyo abaganga bo ku bitaro bya Grenoble bakoze iyo bwabaga bakamwitaho ntiyakomeza kugira ikibazo cyo mu bwonko.
Sabine Kehm wavuze mu izina ry’umuryango we yagize ati “Michael yavuye mu bitaro bya kaminuza bya Grenoble ubu akaba agiye gukomeza gukuriranwa. Ntakiri muri koma.”


Ibitekerezo 0