Muri uyu mukino wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, yahisemo gukoresha ikipe ya kabiri igizwe n’abarimo Uwimana Jackson, Uwase Moïse, Muhumure Elysée, Niyonkuru Karim, Rwamanywa Viateur, Karenzi Yannick na Ndayishimiye Jean Pierre.
Ni mu gihe abakinnyi bakomeye basanzwe babanzamo barimo Kwisanga Peter, Mbusetunguwe Samuel, Kubwimana Emmanuel, Kayijamahe Yves uri mu bayoboye abatsinze ibitego byinshi, Akayezu André, Urangwanimpuhwe Guido na Hagenimana Fidèle babanje hanze kugira ngo bateguriwe umukino wa Gabon uzaba ku wa Kane.
Ubwo u Rwanda rwari rufite ibitego 3-2 ku munota wa kane, Audriscal Nyanga wa Zambia yahanwe iminota ibiri yo kujya hanze nyuma yo gukinira nabi Ndayishimiye Jean Pierre, hatangwa penaliti yinjijwe na Nshimiyimana Alexis.
Iminota 10 ya mbere y’umukino yarangiye u Rwanda rufite ibitego 9-4 mu gihe nyuma yaho rwasigaye ari abakinnyi batandatu mu kibuga ubwo Nshimiyimana Alexis yahabwaga iminota ibiri ku ikosa yari akoze.
Zambia yazamuye urwego mu minota 10 yakurikiyeho, igabanya ikunyuranyo kigera ku bitatu bine (13-9) mbere y’uko Nshimiyimana Alexis yongera kureba mu izamu.
Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire, Zambia yabonye ibitego bibiri byatumye ikinyuranyo gisigara ari ibitego bibiri (17-15), Umutoza w’u Rwanda, Hafedh Zouabi, ahita asaba akaruhuko gato ko kuganiriza abakinnyi be.
Bwalya-Banda Chikatizyo na Ngosa Bwalya-Banda bafashije Zambia gukuramo ibitego bibiri byari bisigaye, igice cya mbere cy’iminota 30 kirangira ibihugu byombi binganya ibitego 17-17.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinda ku ruhande rw’u Rwanda, Kwisanga Peter, Mbegutunguwe Samuel, Urangwanimpuhwe Guido, Kayijamahe Yves, Kubwimana Emmanuel, Akayezu André na Hagenimana Fidèle bajya mu kibuga.
Mbesutunguwe, Kubwimana, Akayezu na Uwase Moïse bafashije u Rwanda kongera kuyobora umukino mu minota 10 ya mbere y’igice cya kabiri, rushyiramo ikinyuranyo cy’ibiteg bine (26-22).
Habura iminota ine ngo umukino urangire, Hagenimana Fidele yahanwe iminota ibiri, asangayo Kubwimana Emmanuel waburaga amasegonda make ngo asoze iyo yahawe, mu kibuga hasigaramo abakinnyi batanu.
Zambia na yo yari ifite umukinnyi hanze, Tonga Moses, yananiwe kubyaza umusaruro icyo cyuho, hagumamo ikinyuranyo cy’ibitego birindwi (33-26).
Mbesutunguwe Samuel yongeyemo igitego kimwe mu minota yari isigaye, umukino urangira u Rwanda rutsinze Zambia ibitego 34-26.
Umunya-Zambia Kambundu Félix watsinze ibitego 11, ni we wabaye umukinnyi w’umukino mu gihe umukinnyi w’u Rwanda winjije byinshi ari Mbesutunguwe Samuel watsinze birindwi.
Mu minota 60 yakinwe, abakinnyi bane b’u Rwanda ni bo bahanwe iminota ibiri ndetse biba ari ko bigenda no kuri Zambia.
Ikipe y’Igihugu izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 29 Mutarama 2026, ihura na Gabon mu mukino usoza uwo mu Itsinda rya Mbere rya President’s Cup.
U Rwanda ruzaba rusabwa kuwutsinda kugira ngo rube urwa mbere ndetse ruzahure n’ikipe ya kabiri mu Itsinda rya Kabiri, mu guhatanira hagati y’umwanya wa cyenda n’uwa 12.




















Amafoto: Umwari Sandrine






Ibitekerezo 0