Mu kiganiro kirambuye na IGIHE, Nkabandi usanzwe yigisha gutwara amafarashi muri Rugende Training Center, avuga ko mu ndoto ze z’umvaga azakora ikintu kidasanzwe.

Yavuze ati“Kugira ngo ibi mbigereho ni uko ababishinzwe bandangira amarushanwa yo gusiganwa ku mafarashi hirya no hino ku isi kuko abayatwara nsanga ntacyo bandusha, mbifashijwemo na leta sinshidikanya ko u Rwanda rwakomeza kwamamara.”

Akomeza avuga ko abonye ayo mahirwe yiyumvamo ubushobozi bwo gusiganwa ku mafarashi, ashobora gutwara imidari .

Ibyo akabishingira ku kuba hari Umutaliyani witwa Victoire wegukanye igihembo mu Butaliyani nyuma yo kwitwara neza mu marushanwa yo gusiganwa ku mafarashi, Nkabandi aherutse gusiganwa na we aramusiga.

Nyamara ariko, avuga ko nta rwego na rumwe ruramusura ngo arugaragarize impano afite zatuma igihugu kirushaho kumenyekana no kongera umubare wa ba mukerarugendo.

Geleon Nkabandi ku ifarasi
Geleon Nkabandi ku ifarasi

Geleon Nkabandi yigiye gutwara amafarashi muri Kenya, akorayo akazi ko kajyanye no kwita ku mafarashi, akaba amaze amezi atandatu akorera mu Rwanda.

Yakomeje agira ati“Ibyo dukora hano mu Rwanda ntibimenyekana, hari amafarashi kandi afite ubushobozi bwo kuba yakoreshwa mu marushanwa tukagira itsinda nkuko amagare agenda hanze agatsinda, kuki dushyigikiwe tutatsinda tugahesha ishema igihugu cyacu.”

Kuri we ngo afite imbogamizi zo kongera umubare w’abasiganwa ku
mafarashi akavuga ko hari abanyarwanda baba hanze y’igihugu baza kwiga
kuyatwara, bamara kubimenya bagahita bigendera.


[email protected]