Iri rushanwa mpuzamahanga riri kubera mu ku bibuga bya Tennis muri IPRC Kigali aho ryahuje abakinnyi 32 babigize umwuga. Ritangira ryarimo Abanyarwanda babiri, Ishimwe Claude na Niyigena Étienne, ariko bombi basezerewe mu ijonjora rya mbere.
Ijonjora rya kabiri ryakinwe kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 ryasize gutungurana gukomeye aho Umufaransa Corentin Denolly wegukanye icyumweru cya mbere cy'irushanwa riheruka ndetse akaba amaze gutwara Rwanda Open M25 inshuro eshatu, asezerewe atarenze muri 1/8.
Denolly wari nimero ya kane mu bakinnyi bahagaze neza uyu mwaka, yatsinzwe n’Umutaliyani Manuel Plunger amaseti 2-0 (6-4, 6-0) bituma inzozi ze zo kongera kwegukana iri rushanwa azongera kuzigerageza mu cyumweru cya kabiri kizakinwa tariki 5-11 Ukwakira 2026.
Mu yindi mikino ya 1/8 yabaye kuri uyu wa Kane, Umuholandi Max Houkes yasezereye Umurundi Allan Gatoto amutsinze amaseti 2-0 (6-2, 6-1) naho Umunya-Afurika y’Epfo Alec Beckley atsinda Umudage Niklas Grunewald 6-3, 6-2.
Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock yasezereye Toufik Sahtali wo muri Algeria amutsinze (6-4, 6-4), Umuhinde Dev Javia atsinda Umunyamerika Preston Brown 6-3, 7-6(6), Umufaransa Calvin Hemery atsinda Umunya-Mexique Rodrigo Alujas 6-1, 6-4, Umunya-Israel Yshai Oliel atsinda Marlon Vankan wo mu Budage 6-4, 6-4 naho Umufaransa Florent Bax atsinda Caheer Warik wo mu Buhinde 6-1, 6-2.
Muri ¼ kizakinwa ku wa Gatanu, tariki ya 2 Ukwakira, Max Houkes azakina na Alex Beckley, Manuel Plunger azahura na Benjamin Lock, Dev Javia azahura na Calvin Hemery mu gihe Yshai Oliel azisobanura na Florent Bax.









Ibitekerezo 0