{Conrado "Connie" Marrero wigeze gukina umukino wa Baseball mu irushanwa rikomeye muri Amerika ya ruguru – Major League Baseball, niwe wari ukuze kurusha abandi, gusa kuwa Gatatu tariki ya 23 Mata nibwo yapfiriye iwe mu rugo i Havana muri Cuba afite imyaka 102.}

Marrero yamenyekanye cyane bwa mbere muri Cuba mu myaka 1930 – kandi yakomeje kwimenyekanisha kubera uwo mukino ndetse agera aho azamukira i Washington mu myaka 1950.

Yafatwaga nk’intwari mu gihugu cye, aho yasubiye nyuma y’impinduramatwara yo mu 1959 mu gihugu cye cya Cuba.

Urupfu rwa Marrero rwemejwe n’abo mu muryango we kandi ruje mbere y’iminsi ibiri ku munsi w’amavuko ye yari kuba yujuje imyaka 103.

Marrero yafatwaga nk’umuntu ukuze kurusha abandi bose bakinnye muri Major League Baseball kuko abamukurikiye bakiriho ari Mike Sandlock ufite imyaka 98, Ray Hathaway na Eddie Carnett bafite imyaka 97, naho abandi basigaye bari munsi y’iyo.

Conrado "Connie" Marrero mu myaka ye ya mbere akiri umusore
Conrado "Connie" Marrero mu myaka ye ya mbere akiri umusore
Imwe mu makipe Morero yakiniye ni Washington Senators
Imwe mu makipe Morero yakiniye ni Washington Senators
Marrero mu myaka y'iza bukuru
Marrero mu myaka y'iza bukuru