{Rollball ni umukino ufite uravange rwa Basketball na Handball muri imwe mu mikinire n’amategeko awugenga ariko ufite umwihariko wo gukinishwa inkweto zifite amapine (Roller-skates cyangwa Inline skates) ndetse n’abakinnyi bakambara ibirinda amavi ndetse n’umutwe (casques).}

Nubwo amazamu akoreshwa muri RollBall ateye nk’akoreshwa muri handball, ibipimo byayo ntibireshya.

RollBall imaze imyaka ibiri igejejwe mu Rwanda aho yatangiye muri Mata 2012. Urubyiruko rwitabira uyu mukino rwawumuritse ku mugaragaro muri Kanama 2013 ubwo ibihugu nka Uganda, Kenya na Tanzania byitabiraga imikino ya gicuti yari yateguriwe mu kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara (Maison de Jeunnes ku Kimisagara) ari naho higishirizwa ibijyanye n’uyu mukino.

Abakinnyi ba RollBall b'u Rwanda na Uganda bifotoza nyuma y'umukino wa gicuti mu 2012
Abakinnyi ba RollBall b'u Rwanda na Uganda bifotoza nyuma y'umukino wa gicuti mu 2012

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe abiri ya RollBall ndetse abayagize bakaba barimo abitabiriye amarushanwa y’igikombe cy’Isi muri uyu mukino, yabere i Nairobi muri Kenya kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 6 Ukwakira 2013, maze u Rwanda rukegukana umwanya wa 7 mu bihugu 15 byitabiriye iyi mikino.

Rwanda Rollball Team ubu irakora imyitozo ikaze cyane yitegura andi marushanwa mpuzamahanga ashobora kuzabera i Dubai muri Kamena 2014 hatagize igihinduka.

Umuhuzabikorwa w’umukino wa Rollball Rwanda, ari nawe wawutangije mu Rwanda, Ssegawa G. Cisco yatangarije IGIHE ati “Nk’uko twagiriwe inama na Minisiteri y’Umuco na Siporo, ko tugomba kumenyekanisha uyu mukino w’ubuhanga hose mu gihugu, ni muri urwo rwego twahisemo kubanza kuwumurikira urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu hanyuma tuzakomeza tuwerekane no kuwutangiza mu tundi turere tugize igihugu.”

Biteganyijwe ko tariki 28 kugeza kuri 30 Werurwe ku isaha ya saa cyenda n’igice (15:30), abakina RollBall bazayimenyekanisha i Rubavu mu kigo ‘Centre Vision Jeunesse Nouvelle’, banigisha ababishaka uko uyu mukino mushya mu gihugu ukinwa.

U Rwanda ruhanganye na Danemark yatwaye igikombe cy'Isi
U Rwanda ruhanganye na Danemark yatwaye igikombe cy'Isi
U Rwanda na Danemark mu gikombe cy'Isi cya 2013
U Rwanda na Danemark mu gikombe cy'Isi cya 2013